RDF iramaganira kure ubwicanyi bwakorewe umusilikare w’u Rwanda

Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) buratangaza ko bwamaganye kure iyicwa ry’umusilikare wa RDF wari m’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani.

Nkuko byatangajwe n’ubuvugizi bwa RDF, Kuwa 24 Gicurasi 2014, uyu musirikare yapfuye ubwo Ingabo z’u Rwanda zatabaye zijya guhagarika imirwano yari hagati y’Abarabu n’abo mu bwoko bwa Fur, muri metero 200 uvuye ku Kigo cy’ingabo zibungabunga amahoro i Kabkabiya mu Majyaruguru ya Darfur.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yagize ati: “Ubwo uyoboye ingabo yegeraga hafi y’aho iyo mitwe yarwaniraga, igihande cyo mu bitwaje intwaro b’Abarabu barashe ku Ngabo z’u Rwanda, hanyuma abasirikare b’u Rwanda batatu barakomereka.

Umwe warashwe mu gatuza yaje kugwa mu bitaro bikuru, naho babiri bandi bakomereka bidakomeye. Ingabo zacu zishingiye ku butumwa zifite bwo kurengera abaturage no kwirwanaho mu gihe zitewe zarasanye n’abo bagizi ba nabi, zica bane mu bazirasheho”.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita.

Brig. Gen. Nzabamwita yakomeje agira ati: “Turamagana bikomeye ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro, zikora akazi kazo ko kurindira umutekano abaturage ba Darfur.Ntabwo Ingabo z’u Rwanda zaterwa ubwoba n’ibi bitero kandi zikomeje kurindira umutekano abaturage ndetse no kwirinda ubwazo zuzuza inshingano yo kubungabunga amahoro”.

RDF yatangaje ko yihanganishije umuryango w’umusirikare waguye ku rugamba hamwe n’Ingabo z’u Rwanda zabuze umwe mu bazo, ariko amazina y’uwaguye ku rugamba azatangazwa hamaze kumenyeshwa umuryango we.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, nako kunze murya RDF kamagana iyicwa ry’uyu musilikare wa RDF, ndetse kanihanganisha umuryango wa nyakwigendera na Leta y’u Rwanda. Aka kanama kanahamagariye Leta ya Sudan gukora iperereza ryihuse igashyikiriza abakozi iki cyaha ubutabera.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka