RDF igiye mu butumwa bw’ubuvuzi muri Centre Afrique

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigiye gutangiza ibitaro mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centre Afrique bizajya byita ku nkomere z’abasirikare n’abasivili, igikorwa kibaye bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.

Iki gikorwa kigaragaza intambwe igisirikare cy’u Rwanda kimaze kugeraho kuva mu myaka ishize cyatangira kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi, nk’uko byatangajwe na Maj. King Kayondo, uzaba uhagarariye ibi bitaro.

Dr King Kayondo, umuyobozi w'ibyo bitaro avuga ko ari ubwa mbere mu mateka u rwanda rugiyr mu butumwa nk'ubu.
Dr King Kayondo, umuyobozi w’ibyo bitaro avuga ko ari ubwa mbere mu mateka u rwanda rugiyr mu butumwa nk’ubu.

Yagize ati “Birerekana ko u Rwanda rufite ishusho nziza mu mahanga ariko bikerekana n’ubushake bwo gufasha Umuryango w’Abibumbye aho bishoboka, kuko ni ubwa mbere ubutumwa nk’ubu bugiye kuba. Ni ukuvuga ko badufitiye icyizere ko dushobora gukora kiriya gikorwa kandi dufite abantu babishoboye, kandi dufite n’ibikoresho bishobotse kugira ngo tujye muri ubu butumwa bwa UN”.

Iyi kipe y’abaganga izagenda yitwaje ibikoresho bitandukanye byo gushinga ibitaro byo ku rwego rwa kabiri (biri ku rwego rw’ibitaro by’akarere) nk’uko UN ibiteganya. Bizaba bifite ubushobozi bwo kubaga muri rusange no kubaga amagufa n’ibikoresho byo kumenya indwara bigezweho (Radiologie).

Bimwe mu bikoresho bigiye gukora ivuriro muri Centre Afrique.
Bimwe mu bikoresho bigiye gukora ivuriro muri Centre Afrique.

Ibi bitaro kandi bizaba biherekejwe n’ikipe y’abaganga b’inzobere n’abatekinisiye bagera kuri 69, bikazajya bigirira akamaro abakozi ba UN, abasirikare b’u Rwanda n’abandi bose bari mu butumwa, ariko u Rwanda rukazarenzaho umwihariko wo kuvura abaturage.

Biteganyijwe ko abaganga bazatangira kugenda nyuma y’ibyumweru bitatu ibikoresho bigezeyo, kuko byo byatangiye kugenda kuwa kabiri tariki 20/1/2014. Biteganyijwe ko abazaba bakora muri ubu butumwa bazamarayo igihe kigera ku mwaka ariko gishobora kongerwa.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

ndashimira RDF kubikorwa igenda igaragaza bifitiye abaturage umumaro ndetse ni ngabo mubihugu iyi nintambwe ikomneye URWANDA rugaragarije muri Africa ndetse bikaba binatanze ikizere gikomeye cyae turashimira Afande mukuru H.E president wa republic yu Rwanda kubikorwa agenda atugezaho bidufitiye umumaro ndetse tutibagiwe nigihugu cyacu

Gato Jackson yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

uyu nawo ni uwundi muhigo twerekanye mu mahanga , aha tuhatsinze ikindi gitego cy’umutwe rwose

martin yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka