RDF: Abasirikare 163 basoje ibyumweru bitandatu by’imyitozo ikarishye
Abasirikare 163 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo ikarishye bari bamazemo ibyumweru bitandatu mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho) ku bufatanye n’Ingabo za Qatar.

Iyi myitozo yasojwe kuri uyu wa Gatanu, yitabiriwe n’abo mu mutwe wihariye ushinzwe imyifatire myiza mu Ngabo z’u Rwanda, (Military Police) n’abandi basirikare.
Umuhango wo gusoza iyi myitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Witabiriwe kandi n’ushinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) wa Qatar, Bwana Ali Bin Hamad, Abajenerali muri RDF n’intumwa zaturutse mu Ngabo za Qatar.
Imyitozo aba basirikare bahawe, harimo kurinda Abayobozi b’icyubahiro, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibikorwa by’imyigaragambyo n’imvururu.
Intego yayo ya mbere kwari uguha abasirikare ba RDF ubumenyi buhanitse bwo gucunga umutekano w’abayobozi bakomeye, gukumira ibyahungabanya umutekano, kurwanya iterabwoba no kurwanya imvururu.

Gen Mubarakh yashimiye Ingabo za Qatar ku nkunga ikomeye zidahwema gushyigikiramo RDF ndetse n’ubufatanye butajegajega kandi bumaze igihe hagati y’impande zombi.
Yashimye kandi uruhare runini rw’abatanze iyi myitozo baturutse muri Qatar, kubera ubuhanga buhanitse bafite kuko byongereye ubushobozi bw’Umutwe wihariye ushinzwe Imyifatire myiza mu Ngabo z’u Rwanda, (Military Police) ndetse n’ubumenyi buhanitse mu guhangana n’iterabwoba.

Gen Mubarakh yashimangiye kandi ko RDF yiyemeje gukomeza gushimangira ko abasirikare bagira ubushobozi buturutse mu myitozo itegurwa na RDF no guteza imbere ubufatanye buturutse hanze hagamijwe kubungabunga umutekano w’Igihugu ndetse n’uw’Akarere.
Yagize ati: "Kwitegura mu bijyanye n’umutekano muri iki gihe ntibisaba inzego zikomeye gusa ahubwo binasaba n’ababihuguriwe neza bashoboye guhangana byimazeyo n’ibikorwa by’iterabwoba bitandukanye. Ni muri urwo rwego twishimira cyane ubufatanye n’Ingabo z’Igihugu cya Qatar, mu gihe dukomeje gushyira imbere inyungu dusangiye ndetse no kwiyemeza guhuriza hamwe ingamba zo gukemura ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika."
Maj Nader Alhajri, wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi myitozo, yashimye RDF ku bwitange yagaragaje mu gushimangira ubufatanye hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bikorwa ibihugu byombi bihuriyeho, birimo n’iyi myitozo.

Yagize ati: "Aya masomo yakozwe mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu. Ubuhanga bahabwa buzafasha abashinzwe imyitwarire mu Ngabo za RDF gukora imirimo bashinzwe nyuma yo kongererwa ubumenyi n’ubunyamwuga".
Iyi gahunda y’imyitozo ihuriweho irashimangira umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda kandi bikagaragaza ubushake bw’ibi bihugu mu kongera ubushobozi mu by’umutekano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|