RDC: Perezida Tshisekedi yatangaje ko Itegeko Nshinga rikeneye kuvugururwa
Perezida Felix Tshisekedi mu ruzinduko yakoreye i Kisangani mu Ntara ya Tshopo, akaganira n’abaturage mu rurimi rw’Ilingala, yatangaje ko bikwiye ko habaho ivugurura ry’Itegeko Nshinga kuko irihari ubu, ryanditswe n’abanyamahanga rikaba ryifitemo ibintu bigomba guhinduka. Perezida Tshisekedi yavuze ibyo mu gihe ingingo yo kuvugurura Itegeko Nshinga yari iherutse no gutangazwa n’Ishyaka rya UDPS.
Mu mbwirwaruhame ye yamaze iminota 40, yibanze ku bibazo bireba imibereho myiza y’abaturage, ibibazo by’umutekano muri icyo gihugu cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko atinda cyane ku kijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Itegeko Nshinga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igenderaho muri iki gihe ni iryo mu 2006, Perezida Félix Tshisekedi akaba yemeje ko ingingo zaryo nyinshi zanditswe nabi ndetse ko zigomba kuvugururwa, harimo n’izivuga ku mubare wa manda z’umukuru w’igihugu. Itegeko nshinga rya RDC rihari ryemerera Umukuru w’igihugu kuyobora manda ebyiri z’imyaka itanu (5) imwe imwe. Perezida Tshisekedi ari muri manda ya kabiri yatangiye mu mwaka ushize wa 2023.
Yagize ati, “Kugira ngo umubare wa manda zigenewe umukuru w’igihugu uhinduke, ni ngombwa ko mwebwe abaturage mubyemeza. Ntabwo ari inshingano ya Perezida wa Repubulika. Itegeko nshinga rihari ubu, ntabwo rimeze neza, ikimenyimenyi ryandikiwe mu gihugu cy’amahanga”.
“ Guhera mu mwaka utaha, nzashyiraho akanama kagizwe n’abantu batandukanye baturuka muri sosiyete yacu, batwandikire itegeko nshinga rishya rijyanye n’ukuri k’uko ibintu bimeze muri RDC, kandi ritazongera kudindiza imikorere y’Igihugu”.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko Perezida Tshisekedi yaboneyeho umwanya wo kwihanangiriza abatavuga rumwe na Leta, bashobora kwitwaza ibyo yatangaje maze bagateza imidugararo mu gihugu.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, Perezida Félix Tshisekedi ayobora inama y’Abaminisitiri ibera aho ari i Kisangani.
Ku rundi ruhande, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru BBC, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye uwo mushinga wo guhindura itegeko nshinga.
Muri abo, harimo umunyapolitiki Moïse Katumbi. Mu kiganiro aherutse kugirana n’urubuga rw’amakuru Actualité.cd rwo muri RDC, yavuze ko nta mpamvu n’imwe ihari yo guhindura itegeko nshinga, yongeraho ko na Tshisekedi akiri mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ari ko yavugaga.
Katumbi yagize ati: “Ikibazo kiri muri RDC uyu munsi, si itegeko nshinga. Ni ibura ry’imiyoborere myiza. Dufite itegeko nshinga ryiza. Nta kintu na kimwe cyatangwa nk’impamvu yo kurihindura."
Ku bijyanye no kuba Perezida Tshisekedi atarigeze avuga ko ashaka kugundira ubutegetsi, Katumbi yagize ati: "Nta n’umwe utabibona. Niba bamwe bashaka guhindura itegeko nshinga, ni ukugira ngo perezida uriho ubu, ashobore gutegeka manda ya gatatu. Ibisigaye byose, ni ibyo borosaho gusa."
Ohereza igitekerezo
|