RDC ishyigikiye Min Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru wa OIF

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo, ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa RDC Joseph Kabila
Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida wa RDC Joseph Kabila

Perezida Kabila yabitangaje kuri uyu wa 25 Nyakanga 2018, ubwo Minisitiri Mushikiwabo aherekejwe na Dr Donald Kaberuka bagiriraga uruzinduko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Urwo ruzinduko Minisitiri Mushikiwabo wiyamamariza umwanya w’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, yarukoze mu rwego rwo kwegera ibihugu bikoresha urwo rurimi, akagaragaza gahunda afitiye uwo muryango.

Amatora y’umunyamabanga mukuru w’uwo muryango ateganijwe mu kwezi k’Ukwakira 2018, akazabera mu Mujyi wa Erevan mu gihugu cya Armenia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni byiza cyane kuganira n’umuntu mwagiranye ibibazo.It is a best way of Conflicts Resolution.Bibabaza imana cyane iyo ibona abantu yaremye barwana kandi yaraduhaye ibikenewe byose ngo dukundane,tubane mu mahoro.Ariko ugasanga aho gushaka amahoro n’urukundo,abantu bahitamo kurwana,gucurana ibyiza by’isi,ruswa,kwigwizaho imitungo,gutonesha bene wabo (despotism).Muli make,mankind has “selfish mentality”.Mujye mureka tubane mu mahoro,dukundane,dusangire.Nicyo buri gihe Yesu yigishaga akiri ku isi.Muli Matayo 7:12,yaratubwiye ngo:”Icyo utifiza ko kikubaho,ntukagikorere mugenzi wawe”.Nguwo umuti rukumbi w’amahoro mu bantu.Nicyo bita “La Regle d’or” (The Golden Rule).

Mahame yanditse ku itariki ya: 26-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka