RDC ihanganye n’ikiyobyabwenge gishya cyiswe ‘Bombe’

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yataye muri yombi abagera ku 100 bakekwaho gukoresha no gucuruza ikiyobyabwenge gishya bise bombe.

Bivugwa ko ari ibiyobyabwenge bikozwe mu bisigazwa bituruka mu matiyo yo munsi y’imodoka asohora umwuka usa nabi.

Ni ikiyobyabwenge cyiswe bombe gikozwe mu ruvangitirane rw’ibintu byinshi birimo n’imiti icuruzwa muri za farumasi.

Bamwe mu bafashwe kuri uyu wa kane tariki 26 Kanama 2021, babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ari abere kuko bisanze bari ahantu hanywererwaga ibyo biyobyabwenge ariko bo batabizi.

Umuyobozi wa polisi mu itsinda rishinzwe kurwanya ibyaha muri RDC, Alphonse Landu, yatangaje ko bafashwe mu gikorwa barimo cyo gukurikirana abacuruza ibiyobyabwenge mu murwa mukuru Kinshasa, nk’uko urubuga rwa Actualité muri Kongo rubitangaza.

Minisiteri y’Ubuzima muri DRC ngo ihangayikishijwe n’urubyiruko rurimo kunywa ibiyobyabwenge, by’umwihariko igishya cyiswe bombe nk’uko bitangazwa na BBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva icyo kiyobyabwenge ntaho gitaniye n ubuvunderi.

Kamali yanditse ku itariki ya: 27-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka