RDB yegereye abikorera b’i Musanze hagamijwe iterambere
RDB ngo yahisemo kwegera abikorera ibamenyesha serivise itanga kugira ngo bazikoreshe mu kwihutisha iterambere nk’abakiriya bayo b’imena.
Iki kigo gishinzwe iterambere mu Rwanda kivuga ko kuba umubare munini w’abashoramari u Rwanda rufite ari Abanyarwanda, bituma gitekereza kubitaho cyane kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.

Mu biganiro byahuje RDB n’abikorera bo mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 19/11/2015, Muhikira Eusebe, umukozi w’iki kigo, yavuze ko mu myaka 4 ishize, umubare w’abashoramari b’Abanyarwanda uri hejuru ku kigero cya 52% mu gihe abanyamahanga ari 48%.
Muhikira avuga ko RDB igomba kurushaho kubasobanurira serivise itanga n’umumaro wazo mu guteza imbere ishoramari bakora.

Mu kwegera abikorera kandi, RDB ivuga ko inabamenyesha ibibazo bitandukanye biboneka mu bashoramari b’Abanyarwanda kugira ngo harebwe uburyo byakosorwa, ishoramari rigatera imbere.
Muri ibyo bibazo harimo icy’abikorera batandika, abiganana mu mirimo, abatamenya gushakisha amasoko n’abakiriya ntibanitabire uburyo bwo kwamamaza ndetse no kutagira imikorere igezweho yagombye gufasha iterambere ry’ubucuruzi.
Mu bindi bibazo ni ibijyanye n’imikoranire n’amabanki ndetse no kutagira ubumenyi buhagije bwo kwakira ababagana.
RDB ivuga ko abashoramari b’Abanyarwanda benshi bataritabira kurindisha ibirango by’ubucuruzi cyangwa ubuvumbuzi bwabo, maze igasaba ko byakosorwa kugira ngo iterambere ryihute.
Nturanyenabanzi Pierre Celestin uhagarariye sosiyete “Berwa Muhinzi Wubaka Ltd” igemura ibiribwa mu bigo by’amashuri ikanubaka, avuga ko kwirinda bene aya makosa bigirira akamaro umushoramari.
Nturanyenabanzi agira ati “Kuva igihe nandikishije sosiyete yanjye, natangiye kujya mpiganira amasoko bizamura ubukungu bwanjye. Natangiye muri 2012. Kuva napiganira amasoko, natangiranye miliyoni 5 none maze gukorera miliyoni zirenga 20.”
Uyu mucuruzi asaba abashoramari gutinyuka kwiyandikisha no guharanira kwirinda amakosa yakorwa mu mirimo yabo.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|