RDB yavuguruye amabwiriza areba ubukerarugendo mu rwego rwo kwirinda Covid-19

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasohoye amabwiriza mashya agenga Resitora, Hoteli ndetse n’ubukerarugendo muri rusange.

Muri ayo mabwiriza mashya harimo kuba abashyitsi baza muri za hoteli bagomba kubanza kwerekana icyemezo kitarengeje iminsi irindwi cyerekana ko batanduye Covid-19.

Ayo mabwiriza mashya kandi asohotse nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 30 Nyakanga 2021, umwe mu myanzuro yayo ukaba waravugaga ko ubukerarugendo mu gihugu imbere bwemerewe gukomeza, nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ndetse n’utundi turere umunani tw’igihugu byari byemejwe ko bakuwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, uhereye ku itariki 1 Kanama 2021.

Mu itangazo ryasohowe na RDB bavuga ko mu gihe Resitora na ’Café’ byemerewe, bisabwa gutanga serivisi ku bakiriya bafata ibyo bakeneye bakabijyana (takeaway services).

Ikindi kandi Resitora na café zisabwa kujya zikurikirana ko abakozi bazo bipimishije Covid-19 nibura buri minsi cumi n’ine (14).

Ku birebana na Resitora zo mu mahoteli, abacumbitse muri Hoteli cyangwa se abaje mu nama muri izo hoteli bashobora kuziriramo, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Hoteli zemerewe kwakira inama ariko zitarengeje 30% by’ubushobozi bwazo.

Muri iryo tangazo kandi, bavuga ko abitabiriye iyo nama bose bagomba kuba bafite icyemezo cyerekana ko batanduye Covid-19, kandi icyo cyemezo kikaba kitarengeje iminsi irindwi.

Abashyitsi bose bacumbitse muri za hoteli bagomba kwerekana icyemeze kitarengeje iminsi irindwi cyerekana ko batanduye Covid-19.

Ba mukerarugendo mpuzamahanga ndetse n’abo mu gihugu bemerewe kujya mu bikorwa by’ubukerarugendo, ariko bakubahiriza amasaha yo guhagarika ingendo ’curfew hours’.

Aho bidashoboka cyane cyane ku bava gusura za pariki z’igihugu, bakwitwaza impapuro zigaragaza impushya basabye zo kujya muri ibyo bikorwa, kugira ngo imikoranire myiza ikomeze, no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka