RDB yasangiye n’abaturage inyungu ziva mu Bukerarugendo

Imiryango cumi n’itandatu(16) y’abasigajwe inyuma n’amateka yo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yahawe inzu zo guturamo yubakiwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), izo nzu zikaba zarubatswe mu mafaranga aturuka mu bukerarugendo.

Ni gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda yatangiye mu 2005 igamije kubaka ibikorwa remezo byegereye za pariki z’igihugu, mu rwego rwo gukora ku buryo 10% by’umutungo winjizwa na ba mukerarugendo basura izo pariki ugarukira abazituriye.

Ni muri urwo rwego mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Mujuga mu Mudugudu wa Uwanyakanyeri, imiryango cumi n’itandatu y’abasigajwe inyuma n’amateka yubakiwe na RDB muri iyo gahunda yo kugira ngo abo baturage baturiye Pariki ya Nyungwe, babone ku byiza by’Ubukerarugendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Hagenimana Pacifique, avuga ko abenshi mu baturiye za Pariki harimo ababa barahoze ari abahigi, bica inyamaswa zo muri pariki, bangiza ishyamba. Kubakorera ibikorwa nk’ibyo ngo ni gahunda ya Leta yo kugira ngo bamenye ibyiza biva kuri za pariki, bagire n’uruhare mu kuzibungabunga.

Buri muryango wahawe inzu imwe ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro, harimo n’intebe, ameza, igitanda na matola ndetse n’ibyo kuryamira. Kuri iyo nzu hiyongeraho igikoni cyubatsemo rondereza zibafasha gucana inkwi nkeya, hari kandi n’ubwiherero ndetse n’ubwogero. Iyo miryango kandi yahawe n’ibiribwa.

Abaturage bahawe inzu bavuze ko byabashimishije .Umwe muri bo witwa Nyabyenda Sitefano ni umugabo wubatse, akaba avuga ko yabaga ahantu habi.

Yagize ati, “Twabaga ahantu mu manegeka mbese ubona ko hadakwiye, umuntu yabona n’umushyitsi ukabona yabuze aho amwakirira. Ariko ubu muri izi nzu baduhaye harasa neza kandi urabona ko ari inzu zikomeye.”

Ati “Baduhaye ibigega byo kuzajya dufata amazi y’imvura kuko nta mazi ya ‘robinet’ arahagera ndetse n’amashanyarazi ntayo ariko umunsi baza gutaha izi nzu umuyobozi w’Akarere yatubwiye ko azawutugezaho”.

Umusaza witwa Mucumbitsi Vincent ufite imyaka 56 we avuga ko yishimiye inzu yahawe kuko babaga mu manegeka none bakaba bahawe inzu nziza.

Yagize ati “Twabyishimiye cyane, twabaga ahantu habi, turashimira umubyeyi wacu Paul Kagame wadukoreye ibi ngibi, abigiramo uruhare rukomeye, akabishyiramo ingufu”.

Mushimiyimana Odette avuga ko yishimiye inzu bahawe kuko we n’umugabo we babaga ahantu hadashobotse.

Yagize ati “Iyi nzu twayishimiye kuko nta nzu twagiraga, twabaga mu gikoni kwa Mabukwe kandi bakanagicanamo, mbese wabonaga ari ahantu hadakwiye”.

Undi mubyeyi witwa Mukamana Mathilde ufite imyaka 58 y’amavuko, ni umupfakazi akaba abana n’umwana we umwe umugaye. Na we yavuze ko yishimira inzu yubakiwe.

Yagize ati, ‘Urebye njyewe bansaniye inzu nari nsanzwe ntuyemo, ariko yari ishaje cyane, yari ifite ibyumba bitatu ariko bimeze nabi, none iyo banyubakiye ifite ibyumba bibiri, ariko ni nziza kandi irakomeye.

Mbese ni ikitegererezo nyine, tuzazifata neza, zihore zisa neza, kuko uje wese azajya aza areba izi nzu. Turashimira umusaza wacu ubitugiramo, muzehe Kijana wacu aradukunda.Batubwiye ko inzu ziva mu mafaranga azanwa na ba mukerarugendo, ariko na we abigiramo uruhare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka