RDB yasabwe kuvugurura imikorere mu ishoramari ryakozwe muri Pariki y’Akagera
Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ryasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gusubiramo amasezerano cyagiranye n’uwashoye imari muri Pariki y’Akagera, kuko kugeza ubu nta nyungu irazanira u Rwanda kandi hari amafaranga agishyirwamo.
Kompanyi Africa Parks Networks yasinye amasezerano yo gufatanya gushora imari muri iyi pariki, aho ifite 51% naho RDB ikagira 49%. Mu byo RDB igomba gutanga ni Pariki ikajya yongeraho n’amadolari ibihumbi 250 buri mwaka yo kwishyura abakozi.
Ku ruhande rwa APN yo yasabwaga kuzana ubunararibonye bwayo, ariko ntibyashimishije abagize akanama ka PAC basanga nta nyungu n’imwe u Rwanda rurabona kandi rukomeza kutanga amafaranga yarwo kuva mu myaka ibiri ishize ayo masezerano asinywe.
Amasezerano yavugaga ko mu gihe iyo kampanyi yaba inaniwe kuzuza inshingano zayo, igomba gutanga miliyoni ebyiri n’igice z’amadolari, ari nacyo kibazo PAC ihagarariwe na Juvenal Nkusi yibazaga, mu isuzuma ryabaye kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012.
Ati: “Mwari mwakoze umushinga w’ubucuruzi w’imyaka itanu uvuga ko hashobora kuzaba igihombo cya miliyoni 5,567 z’amadolari. Muri iki gihe hagaragaye ko habaye igihombo cya miliyoni 2,561 y’amadolari. Mu masezerano mwasinye avuga ko African Parks Networks ariyo izayatanga. Ese hari n’igice cy’idolari cyari cyaza kuri konti yanyu kugira ngo byibura twumve ko hari ubushake?”.
Mu kwisobanura, Umuyobozi wa RDB, Claire Akamanzi, yavuze ko ibijyanye n’amafaranga bagomba kubiganiraho mu nama y’ubutegetsi iteganyijwe mu kwezi gutaha, akaba ari naho bazasuzma imikorere izabagenga mu bihe biza.
Ati: “Twabasabye gukora ibaruramari rya kompanyi kugira ngo tumenye amafaranga bashyizemo uko angana n’ibibazo uko bihagaze muri macye.
Ibaruramari bararikoze, twumva ko niduhura mu kwezi gutaha n’abafatanyabikorwa bavuye muri Afurika y’Epfo tugasuzuma neza uko bihagaze bizadufasha kuba twababwira uko bihagaze”.
Gusa yemeza ko amakosa APN yaba yarakoze yaba yaraturutse ku mpande zombi, aho Leta y’u Rwanda nayo yaba yaratinze gutanga ibyangombwa ngo akazi gatangire kare byatumye iyi kompanyi igira igihombo.
RDB nk’ikigo kibimburiye ibindi mu kwitaba PAC, yanisobanuye no ku bindi bibazo by’ibaruramari byagiye bigaragara muri raporo y’umugenzuzi, harimo amafaranga ataragaragaraga yo mu bukerarugendo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|