RDB yafunze Hilltop Hotel mu gihe cy’ukwezi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rwafunze by’agateganyo Hilltop Hotel and Country Club mu gihe cy’ukwezi, kuko itubahiriza ibikubiye mu itegeko rigenga ubukerarugendo mu Rwanda, harimo n’ibijyanye n’isuku n’umutekano.

Ni nyuma y’aho iyi hoteli inenzwe ko yahaye serivisi mbi abari bitabiriye Tour du Rwanda, bagiye gusabayo serivisi.

RDB ibinyujije kuri Twitter yayo, yanditse ko iyo Hotel ihita ifunga ndetse ikazongera gufungura imaze kubahiriza ibisabwa.

“Ku bw’iyo mpamvu, Hotel ihanwe by’agateganyo igihano cyo gufunga ukwezi, kandi mbere y’uko yongera gufungura, irasabwa kuzabanza gukemura ibibazo byagaragajwe n’itsinda ryakoze ubugenzuzi”

Tariki 2 Werurwe 2022, RDB yari yatangaje ko yahannye iyo Hoteli yo mu Mujyi wa Kigali, kubera kwakira nabi no gutanga serivisi mbi ku bitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda, ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.

RDB yavugaga ko iyo Hoteli yahanishijwe amande y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, ndetse no iranihanangirizwa.

Bivugwa ko iyo Hoteli yakiriye amakipe arimo Benediction Ignit yo mu Rwanda na Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo.

RDB kandi yasabye abakora ibikorwa by’ubukerarugendo kubahiriza amabwiriza yashyizweho, kuko uzabirengaho azahanwa hagendewe ku mategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ubundi uretse bitugukwaha n’amanyanga akorwa byasaritse federation zo mu Rwanda, buriya Hill top hotel iri ku rwego rwo gucimbikira abakinnyi bari kuri ruriya rwego koko? Bravo kuri RDB naho Federation y’amagare cg utundi rwego rwaba rwaratanze iryo soko namwe mukomereze aho muri kunera sgati mwicariye!

maso yanditse ku itariki ya: 6-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka