RDB irihanangiriza ibigo bitanga serivisi zitanoze ku babigana
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, rwatangaje ko rwahannye Hotel Hilltop and Country Club, kubera gutanga serivisi mbi ku bo yakiriye.
- Hill Top Hotel
Mu itangazo RDB yashize ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko iyo Hoteli yahanwe kubera kugaragaraho amakosa y’imitangire ya serivisi idahwitse mu bihe bya Tour du Rwanda 2022, yasojwe ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022.
Ikigo cyahanwe nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, ni Hotel Hilltop and Country Club, kikaba cyaraciwe amande y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, ndetse kiranihanangirizwa, nk’uko itangazo rikomeza ribivuga.
RDB yaboneyeho no kwibutsa ibigo byose bikora iby’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, kurushaho kunoza inshingano zabyo zo gutanga serivisi nziza ku bakiriya.
Muri Mutarama uyu mwaka, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, nabwo rwari rwasohoye urutonde rw’ibigo by’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda, byahanwe kubera kurenga ku mabwiriza yari yarashyizweho yo kwirinda Covid-19.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo rwose dusigaye dutanga service zitanoze abantu bararangaye cyane
please RDB mwongere imbaraga nibiba ngombwa mushyireho umurongo utishyurwa Mushyireho Abakorerabushake maze twongere Tube abo twifuza kubabo.