RCS yiteze kungukira byinshi mu nama yahuje abayobozi b’amagereza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ruratangaza ko rwiteze kungukira byinshi rushobora kubyaza umusaruro mu nama yahuje abayobozi bahagarariye urwego rw’infungwa n’abagororwa mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC), inama yabaye guhera tariki 04-06 Nzeri 2021.

Inzego zishinzwe imfungwa n'abagororwa ngo zizuzngukira byinshi muri iyo nama
Inzego zishinzwe imfungwa n’abagororwa ngo zizuzngukira byinshi muri iyo nama

Ni nama yabaye ku nshuro yayo ya 7 ikaba yarabereye i Dar es Salam mu gihugu cya Tanzania, ihuriwemo n’abayobozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa baturutse mu bihugu bitanu bya EAC, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda.

Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda rwitabiriye iyo nama, aho ku nshuro zindi zabanje bagiye bungukiramo byinshi bitandukanye birimo kwigira hamwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umuntu ufunzwe no kureba ko ibihugu byose bari kumwe bibihuriyeho (Common Understanding on Human Rights Approach).

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, avuga ko bimwe mu byo biteze muri iyo nama yabaye ku nshuro ya karindwi harimo kurebera hamwe uburyo uburenganzira bw’ufunzwe bukomeza kubahirizwa, cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19 na nyuma yaho.

U Rwanda rwari ruhagarariwe
U Rwanda rwari ruhagarariwe

Ikindi ni uko bagomba kwemeranya uburyo buhuriweho mu kwigisha amasomo ajyanye n’uburenganzira bw’ufunzwe, mu mashuri y’inzego z’amagereza mu karere.

Byari binateganyijwe kandi ko hakorwa urugendo shuri (Bench making visit) mu magereza ya Tanzania, hagamijwe kureba n’ibindi bikorwa u Rwanda rwabigiraho, hamwe n’ibyo bagiranamo amasezerano y’imikoranire.

Mu Rwanda habarirwa gereza 13 ziri mu turere dutandukanye, zifungiyemo imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi 70.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka