RCS yasangiye Noheli n’incuke zo muri Gereza ya Musanze

Abana bari kumwe n’ababyeyi babo bafungiye muri Gereza ya Musanze bakorewe ibirori bya Noheli banemererwa amata ahoraho azabafasha kurwanya imirire mibi.

Abana bahawe ibintu bitandukanye birimo ibisuguti, amata n'imitobe
Abana bahawe ibintu bitandukanye birimo ibisuguti, amata n’imitobe

Icyo gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) cyabaye ku wa kane tariki ya 28 Ukuboza 2017.

Abo bana bahawe ibiribwa birimo amata n’imitobe, ibisuguti, imyambaro n’ibyo kwiyorosa bigenewe abo bana.

Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko kuzirikana abana n’ababyeyi babo bari muri Gereza bizaba igikorwa ngarukamwaka; nk’uko bitangazwa na DCG Ujeneza Jeanne Chantal wari uhagarariye RCS muri icyo gikorwa.

Agira ati“Buri mwaka umukuru w’igihugu n’umuryango we bifuriza abana Noheli nziza, niyo mpamvu natwe dutekereza abana dufite hano kubera ba nyina bafunze.”

Akomeza agira ati “Baba bafite umwihariko wabo kuko badafite ububasha bwo kubonana n’abandi, tubasanga aho bari kuko badafite uburenganzira bwo kudusanga aho turi.”

Akomeza avuga ko kuba umwana abana na nyina ufunze muri Gereza ari uburenganzira buhabwa umwana bwo konswa na nyina. Ariko iyo amaze kugira imyaka itatu ashyikirizwa umuryango.

DCG Ujeneza Jeanne Chantal avuga ko kuzirikana abana n'ababyeyi babo bari muri Gereza bizaba igikorwa ngarukamwaka
DCG Ujeneza Jeanne Chantal avuga ko kuzirikana abana n’ababyeyi babo bari muri Gereza bizaba igikorwa ngarukamwaka

SSP James Mugisha, umuyobozi wa Gereza ya Musanze yasobanuriye abibaza impamvu ababyeyi baba bari kumwe n’abana babo muri Gereza.

Agira ati“Hari abaza bahetswe na ba nyina. Iyo bamaze guhanirwa icyaha biba ngombwa ko umwana aba igitambo bakabana muri Gereza. Uburyo bwa kabiri ni ubw’ababyeyi bagezwa muri gereza batwite.”

Ababyeyi bafite abana muri Gereza barishimira uburyo Leta ibazirikana ikabaha ubufasha bunyuranye; nkuko Dusabemariya Patricie abisobanura.

Agira ati “Ibyishimo byaturenze kuba Leta y’u Rwanda yatuzirikanye. Tugongana n’amategeko twari tuzi ko tubaye ibicibwa mu Rwanda. Turishimye cyane cyane abana bacu, twumvaga nta kuntu twabyifatamo mu minsi ya Noheli.”

Ababyeyi bakomeza basaba kugezwaho ibiribwa bihagije bigenewe abo bana, bagahabwa n’irerero ritoza abana kubana n’abandi bantu uretse kubana na ba nyina gusa.

Mu gihe bamwe muri abo bana bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi buterwa n’imirire mibi,ubuyobozi bw’akarere burabizeza amata ahabwa bana bafite ababyeyi batishoboye.

Ababyeyi bishimiye ubufasha bwahawe abana babo
Ababyeyi bishimiye ubufasha bwahawe abana babo

Uwamariya Marie Claire, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yizeza abo babyeyi ko abana bo mu miryango itishoboye bazajya bahabwa amata.

Abo babyeyi bizezwa ko kandi bazagezwaho ubufasha butandukanye kugira ngo babashe kurera abo bana uko bikwiye.

Gereza ya Musanze yashinzwe mu mwaka wa 1935 ikaba irimo abagororwa 2700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BYIZA CYANE RCS NI UMUBYEYI

Michel Ange yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka