RCS iranyomoza amakuru y’urupfu rwa Dr. Kayumba Christopher

Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwanyomoje amakuru y’ibihuha acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr. Kayumba Christopher, usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza yapfuye.

RCS ivuga ko aya makuru ari ibihuha, kuko Dr. Kayumba ameze neza aho afungiye by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge, kandi akaba asurwa kimwe n’abandi.

RCS yagize iti “RCS iranyomoza ibihuha biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Dr. Kayumba Christopher yaba yapfuye. Ni muzima kandi ubu ameze neza, aho afungiye by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge, kandi arasurwa kimwe n’abandi bagororwa”.

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo, hacicikanye ifoto ya email ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko Dr. Kayumba yapfuye.

Mu Kuboza umwaka ushize wa 2019, Dr. Kayumba yatsinzwe urubanza mu bujurire, ubu akaba afungiye muri gereza ya Nyarugenge.

Mu byaha ashinjwa harimo gusindira mu ruhame, gihanwa n’itegeko nomero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu ngingo ya 268.

Ashinjwa kandi icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege, gihanwa n’itegeko nomero 20/2018 ryo kuwa 29/04/2018, rigenga indege za gisivile, mu ngingo ya 41, igika cya mbere n’icya kabiri.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dr. Kayumba Christopher ashinjwa gushaka guhungabanya ibikorwa remezo ku kibuga cy’indege, icyaha Ubushinjacyaha buvuga ko gihanwa n’itegeko nomero 20/2018 ryo kuwa 29/04/2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abakwiza ibinyoma baragwiriye gusa tubirinde

Shiragahinda yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka