RBC ishima uruhare rw’ibigo bafatanya mu bushakashatsi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), gishima uruhare rw’ibigo bafatanya mu bushakashatsi kugira ngo ibyo gikora byose bibe bishingiye kuri bwo.
Ibyo RBC ishima ibihurizaho n’abafite aho bahuriye n’ubuganga, kuko biteze kungukira muri gahunda zitandukanye z’ibigo bikora ubushakashatsi nka Africa Quantitative Sciences (AQS) n’ibindi.
Mbabazi Gilbert umunyeshuri wiga ubuganga Rusange (Clinical officer), avuga ko hari ibibazo bigaragara mu buzima ariko hatazwi inkomoko yabyo bityo ubushakashatsi ari umuti wo kurandura ibyo bibazo.
Agira ati: "Africa Quantitative Sciences ije gukemura ibibazo byinshi, hari ibibazo biza mu buzima abantu batazi aho biba biturutse. Iyi gahunda y’ubushakashatsi, ije kugira ngo tugire uruhare mu kumenya aho ibibazo byaturutse. Umuntu ajya gushaka amakuru ahereye aho cyatangiriye ukamenya intandaro yacyo."
Mbabazi yungamo ati: "Urugero COVID-19, abantu baribazaga icyo ari cyo, yaje ite? Abandi ngo yaturutse mu Bushinwa ariko umushakashatsi we ntabwo ibyo abyibaza, ahubwo we ajya ahakekwa akazana amakuru yizewe, agasobanura COVID ni iki, iterwa ni iki? byagenze bite? Rero iyi gahunda ije kudufasha."
Uwizeyimana Siera wiga Clinical Medicine and Community Health, (aba bakunda kwitwa Abafasha b’abaganga), avugako hari ibibazo bikigararagara mu buganga ariko ubushakashatsi ari igisubizo kuri byo.
Ati: "AQS icyo ije kudufasha ni ugushyira mu bikorwa uko twafasha abarwayi binyuze mu bushakashatsi."
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi ashima uruhare rw’ibigo bafatanya mu bushakashatsi kugira ngo ibyo gikora byose bibe bishingiye kuri bwo.
Agira ati: "RBC turizera ko iyi gahunda yatangiye igiye guha imbaraga ubushakashatsi mu Rwanda, ikigo nka RBC gifite mu nshingano guteza imbere ubushakashatsi kugira ngo ibyo dukora byose bibe bishingiye ku bushakashatsi. RBC ntidukora twenyine dukorana n’ibigo byigenga."
AQS ni sosiyete ikorera mu Rwanda ikaba ikora ubushakashatsi igatanga amakuru afasha abafata ibyemezo bitandukanye byerekeye ubuzima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|