Raporo ya Trevidic yashimangiye agaciro k’ingabo 10 z’Ababiligi baguye mu Rwanda

Nyuma y’uko raporo ya Trevidic n’impuguke bari kumwe igaragarije ko ibisasu byarashe indege yari itwaye Perezida Habyarimana byavuye mu birindiro by’ingabo za ex-FAR, bamwe mu Babiligi batangiye kugaragaraza ko byahaye agaciro ingabo 10 zabo zaguye mu Rwanda. Izi ngabo zarimo izari zishinzwe kurinda uwari Minisitiri w’intebe, Uwiringiyimana Agatha, zishwe na ex-FAR.

Me Bernard Maingain, uburanira abasirikare bari bashinjwe na Bruguiere, yatangarije ikinyamakuru La Libre Belgique, tariki 08/02/2012, ko ibyakunze kuvugwa ko abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe mu gihe cya Jenoside bashinjwaga kugira uruhare mu iraswa ry’indege ya Habyarimana byari ukuyobya uburari.

Me Maingain avuga ko raporo ya Trevidic yagaragaje ko abasirikare bishwe bazize ubusa bityo kwitanga kwabo bikabagira intwari mu gihe ababikoze bagiraga ngo babone uko babeshya amahanga ndetse batere ubwoba ingabo z’umuryango mpuzamahanga. Ibi byatumye umuryango mpuzamahanga utererana imbaga y’abantu bicwaga.

Uretse kuba raporo ya Trevidic yarashyize ukuri ahagaragara ku ngabo zari iza APR zashyirwagaho amakosa zitakoze ngo raporo izasubiza agaciro abasirikare 10 b’ababiligi ndetse igaragaraze n’uburangare bw’abayobozi b’u Bubiligi bakuye ingabo zabo mu Rwanda birengagiza ko n’izindi ngabo mpuzamahanga zahise zihava nk’uko Me Maingain yakomeje abisobanura.

Me Maingain yabwiye La Libre Belgique ko umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Madeleine Albright, yabujije abayobozi b’Amerika kuvuga ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside yanga ko Amerika yahita itabara nyamara Abafaransa bari barashyizeho Zone Turquoise bagira ngo bakingire ikibaba ingabo za Ex-FAR bitwaje ko ari ibikorwa by’ubutabazi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka