“Raporo Trevidic iraganisha ku iherezo ry’ibishinjwa u Rwanda" –Karugarama

Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, ejo, yatangaje ko raporo y’umucamanza w’Umufaransa, Marc Trevidic, iganisha ku kurangiza ibirego bimaze imyaka itandatu biregwa aba ofisiye icyenda bakuru b’u Rwanda ku kuba bararashe indege ya Habyarimana.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku isura y’ubutabera bw’u Rwanda muri iki gihe, tariki 17/01/2012, Minisitiri Karugarama yavuze ko iyi raporo nta gishya izanye kuko hari izindi nyinshi zakozwe zagaragaje nk’ibyo yagaragaje.

Raporo ya Trevidic yaje yunganira indi raporo yakozwe n’umucamanza w’umunyarwanda witwa Mucyo Jean kuko nayo yerekanye ko indege yari itwaye Habyarimana yarashwe n’abasirikari be batashakaga ko bagabana ubutegetsi na FPR.

Minisitiri Karugarama yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwizera ko nta kindi kibazo kizakurikira nyuma y’uko iyi raporo isohokeye.

Ati: “Iyi raporo yagaragaje ko igisasu cyarashe iriya ndege cyaturutse mu birindiro bya Kanombe byari biyobowe n’ingabo zahoze ari iz’u Rwanda. Kuko ari raporo yakozwe mu rwego rwo kurangiza urubanza aba ofisiye icyenda b’u Rwanda baregwa turizera ko iyi ari yo ntangiriro y’iherezo kuri ruriya rubanza”.

Izi raporo zaje zivuguruza indi yamenyekanye cyane yakozwe n’undi mucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bourgiere, wakoze ubushakashatsi atageze aho impanuka yabereye no kuba yarahise akwirakwiza impapuro zita muri yombi abo basirikare.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka