Raporo ku mushinga wa Rukarara na Mutobo ikeneye irindi suzuma

Inteko ishinga amategeko (umutwe w’abadepite) yateranye tariki mu gihembwe kidasanzwe 19/04/2012 yasabye ko raporo ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara n’umushinga w’amazi wa Mutobo yongera gusuzumwa kuko hari abantu bavuzweho amakosa hashingiwe ku makuru atuzuye.

Umutwe w’Abadepite wanzuye ko icyo kibazo kigomba gushyikirizwa komisiyo ibishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) nayo ikazakora raporo ikayigeza ku mutwe w’abadepite.

Ku birebana n’ikurikiranwa ry’abavugwa muri icyo kibazo, umutwe w’abadepite wanzuye ko byaba bihagaritswe maze hagategerezwa imyanzuro izatangwa na komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’imitungo by’igihugu ; nk’uko itangazo ryaturutse mu nteko ishingamategeko ribivuga.

Raporo ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara n’umushinga w’amazi wa Mutobo yakozwe na Komisiyo y’Igenzura y’Umutwe w’Abadepite iyishyikiriza inteko rusange y’Abadepite tariki 29/03/2012.

Umushinga w’amashanyarazi wa Rukarara wateje impaka nyinshi. Bivugwa ko abakora urugero baruhaye ingufu nkeya ugereranyije n’ibiteganyijwe mu masezerano.

Anne Marie Niwemwiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka