Raporo izahabwa UN irimo Abanyarwanda 1,110 bari baraburiwe irengero babonetse

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) igiye gushyikiriza Umuryango w’Abibumbye (UN), raporo y’ibyakozwe kuva muri 2015 bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, nk’uko u Rwanda rwabisabwe.

Umuyobozi uyobora ishami rishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga muri MINIJUST, Providence Umurungi, aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere
Umuyobozi uyobora ishami rishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga muri MINIJUST, Providence Umurungi, aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

Iyo raporo y’ibyo UN yasabaga u Rwanda bigera kuri 50, harimo ibijyanye no gushakisha abantu baburirwa irengero, guteza imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gutangaza amakuru.

Muri iki cyumweru, MINIJUST irateganya koherereza akanama ka UN gashinzwe uburenganzira bwa muntu i Genève mu Busuwisi, iyo raporo ngarukagihe yiswe ‘Universal Periodic Review (UPR)’.

Umuyobozi w’Ishami rya MINIJUST rishinzwe Ubutabera mpuzamahanga, Providence Umurungi, avuga ko Abanyarwanda ari bo bakwiye kwishimira iyi raporo mbere yo gushimisha Umuryango w’Abibumbye, kandi ko mu myaka iri imbere uburenganzira bwabo buzaba bwarushijeho kubungabungwa.

Yibukije ko hari amategeko agamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu yagiyeho, ndetse hanakurwaho ayari abangamye, arimo iryahaniraga abanyamakuru gusebanya (diffamation), kandi ko ibitangazamakuru byarushijeho kwiyongera.

Itegeko rigenga Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ryatumye iyi komisiyo igira ububasha bwo kugena itsinda ry’abasura imfungwa n’abagororwa ritabanje guteguza, rigatanga raporo ku mibereho y’abafunzwe kugira ngo inzego bireba zihutire gukemura ibibazo bihari.

Umurungi avuga ko kuva muri 2015 u Rwanda rwashyizeho inzego zikemura ibibazo by’abaturage, zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Urukiko rw’Ubujurire ndetse n’ikoranabuhanga rya IECMS ribafasha gutanga ibirego mu nkiko batiriwe bajyanayo ibipapuro.

RIB ikimara kujyaho, mu bibazo yakiriye harimo ibyo kuburirwa irengero kw’abantu barenga 1,300, ikaba yarahise ibashakisha haboneka abarenga 1,110 nk’uko Umurungi yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Abo bandi barenga ijana na mirongo ntabwo tuzi iherezo ryabo, ukuri guhari ni uko usanga barambutse imipaka y’igihugu bakajya muri Uganda, muri Kongo cyangwa i Burundi. Ujya kumva ukumva ngo ari mu mashyamba muri Kongo”.

Umurungi yakomeje asobanura ko ibigo binyurwamo mu gihe gito (Transit Centers) byahawe abantu bashinzwe gusuzuma igihe umuntu yinjiriyemo n’impamvu, ku buryo ngo ababaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa abafite ibindi byaha bahita bajya kwigishwa no kugororwa, abasigaye bakihutira gusubizwa mu miryango.

Umurungi yasobanuye ibijyanye n’uburenganzira ku murimo, ko u Rwanda rwari rumaze gutera intambwe mbere ya Covid-19, kuko ubushomeri ngo bwavuye kuri 18% mu mwaka wa 2015 busigara ari 14% mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Yagize ati “Imyanzuro 50 twari twarahawe yose yakozweho, nta n’umwe utarakozweho kandi ku rugero rwiza”.

Umurungi avuga ko banyuzwe n’iyi raporo ku rugero rwa 95%, ibitaragerwaho bikaba ari ibisaba inzego gukomeza kwishakamo ubushobozi.

Yavuze ko igihangayikishije Leta cyane muri iki gihe ariko na cyo gifitiwe igisubizo mu myaka itatu iri imbere, ari umubare w’imfungwa n’abagororwa bacucikiranye muri za gereza, kugeza ubu barenga ibihumbi 74.

Umurungi avuga ko muri aba hashobora kuvamo abarenga ibihumbi 20 bafungiwe ibyaha byoroheje, bazashyirirwaho imirimo isimbura igifungo cyangwa kwambikwa ibikomo bituma imfungwa irekurwa ariko igategekwa kutarenga agace runaka.

Nta cyizere Umurungi yatanze cyo gushyiraho icyumba imfungwa ishobora guhuriramo n’uwo bashakanye mu gihe yaje kumusura, ariko avuga ko ari ibintu bishobora kuganirwaho.

Raporo u Rwanda rugiye gushyikiriza UN ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ibaye iya gatatu nyuma y’iya mbere yakozwe muri 2011, ndetse n’iya kabiri yatanzwe muri 2015.

Biteganyijwe ko raporo izatangwa muri iki cyumweru izasuzumwa n’impuguke za UN muri Mutarama 2021. Icyo gihe MINIJUST izahita izana indi myanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa mu yindi myaka itanu izakurikiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraduhe se iyo liste yabonetse wenda wabona barumuna bange navuze baba balimo.

Muhoza yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka