RALGA yiyemeje gukora neza ngo inyungu zigere ku baturage

Justus Kangwagye, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Inzego z’ibanze mu Rwanda (RALGA) avuga ko komite nshya yatowe ifite inshingano zo gukomeza inzira yo guteza imbere uyu muryango kugira ngo inyungu zigere ku baturage.

Ibi Kangwagye yabitangarije mu nteko rusange ya RALGA yateranye tariki 10/12/2011 mu rwego rwo gusuzuma niba ibyari byemeranyijweho mu nama iheruka byarashyizwe mu bikorwa.

Kangwagye yagize ati “Komite nshya ifite inshingano zo gukomeza kugenzura iri shyirahamwe kugira ngo igere ku ntego zayo zo guteza imbere inzego z’ibanze kugira ngo nazo zikore akazi kazo ko gutanga serivisi nziza.”

Kuri ubu yatangiye gahunda y’imyaka itanu ya (2010-2015) yo gukomeza ibikorwa byayo byo kuvuganira inzego z’ibanze no kuzihagararira no kuzongerera ubumenyi ngiro.

Ibindi biyemeje ni uguhagararira inzego z’ibanze haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo ndetse no kuvugira no gusobanura akamaro k’inzego z’ibanze.

Ishyirahamwe RALGA ryatangiye mu 2002, ritangira rikora nk’urwego rutegamiye kuri Leta nubwo abanyamuryango bayo bari abakozi ba Leta.

Inteko rusange ya RALGA yaherukaga guterana mu kwezi kwa kane uyu mwaka, aho hanatowe komite nyobozi nshya, ndetse baniyemeza kugira uruhare mu bikorwa byinshi birimo kongera ireme ry’ubumenyi bw’abakora mu nzego z’ibanze.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka