Radiyo z’abaturage zigira uruhare mu miyoborere n’imitangire ya serivisi

Ihuriro ry’amaradiyo y’abaturage mu Rwanda riratangaza ko aya maradiyo kuva yajyaho yabaye umuyoboro uhuza abaturage n’ubuyobozi,agafasha abaturage gutanga ibitekerezo byabo.

Mu Rwanda usanga buri rugo rubamo radiyo imwe byibura
Mu Rwanda usanga buri rugo rubamo radiyo imwe byibura

Ihuriro ry’amaradiyo y’abaturage ryabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, ubwo hizihizwaga umunsi w’amaradiyo y’abaturage mu Rwanda.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ”Uruhare rw’amaradio y’abaturage mu kunoza imitangire ya serivisi”.

Ihuriro ry’amaradiyo y’abaturage mu Rwanda rigizwe na Radio Huguka, Radio Izuba, Radio Isangano na Radio Ishingiro.

Iri huriro rivuga ko amaradiyo y’abaturage yagize uruhare mu miyoborere n’iterambere ry’abaturage bayegereye, kuko igihe cyose iyo bakeneye kwegera radiyo bayisanga hafi yabo.

Murayire Protais uriyobora avuga ko ayo maradiyo aba akorwaho n’abantu bakomoka mu gace kegereye aho akorera, bigatuma abaturage barushaho kuyibonamo.

Asaba abaturage kurushaho kwibona muri ayo maradio, ntibumve ko radiyo ari imfashanyo basabiriza ko ahubwo ari iyabo.

Agira ati ”Abaturage bakwiye kumva ko ari radiyo zabo bakisanzura bagatanga amakuru, agamije kububaka, barebe ahakiri intege nke. Ntibumve ko radiyo ari ikintu bajya gusabiriza ahubwo bumve ko ari izabo kuko ni nako zitwa”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta, na we yemeza ko amaradiyo y’abaturage agira uruhare rugaragara mu miyoborere kuko kuba yegereye abaturage bituma batanga amakuru ku buryo bworoshye.

Ati “Twishimira imikorere ya radiyo zegereye abaturage, nibo begereye abaturage, kandi hari n’amakuru natwe nk’abayobozi dukura muri izo radiyo kuko nyine ni zo zigereye abaturage”.

Abaturage batuye mu bice bibarizwamo radiyo z’abaturage bavuga ko zabatinyuye gutanga amakuru, bakanatinyuka itangazamakuru muri rusange, kuko mbere ngo batinyaga no kwegera abanyamakuru.

Kabandana Maximilien, umuturage wo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara yabwiye Kigali Today ati ”Ubu abanyamakuru baradusura tukaganira tugakoranaho kandi kera kwegera umunyamakuru wumvaga ari igitangaza”.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’amaradio y’abaturage kandi, hanahembwe abanyamakuru bakorera ayo maradio babaye indashyikirwa mu gukora inkuru zicukumbuye ku mitangire ya serivisi, zasize zikoreye ubuvugizi abaturage bo mu duce izo radiyo zikoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka