Radiyo Salus yongeye kuvuga nyuma y’ibyumweru 9 idakora

Guhera ku manywa yo kuwa gatanu tariki 20/01/2012 abantu bongeye kumva Radio Salus ivugira ku mirongo yari isanzwe ikoreraho, ariyo 97.0 MHz FM mu majyepfo no ku 101.9 MHz mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wayo, Aldo Havugimana, yahise atangaza ko Salus yagarutse ku murongo. Asobanura impamvu yatumye Salus yongera gukora, Havugimana yagize ati: “Biturutse ku bwumvikane bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na ORINFOR, ORINFOR yadutije ibyuma byo kuba bisimbuye ibyapfuye mu gihe tugitegereje ko rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kutuzanira ibyacu abitugezaho.”

Havugimana yasobanuye ko uwatsindiye isoko ryo kugura ibikoresho yandikiwe abimenyeshwa, hakaba hasigaye gukora kontaro ubundi nyir’ukubizana akabigeza kuri Salus mu gihe bazaba bumvikanyeho.

Radio Salus yahagaritse gukora kubera ibyuma byo ku munara wo ku musozi wa Huye bituma abo mu majyepfo y’u Rwanda bayumvira kuri 97.0 FM byari byapfuye.

Ab’i Kigali no mu bindi bice bisigaye by’igihugu bayumviraga ku 101.9 FM hifashishijwe umunara wo ku musozi wa Jari bo bari bamaze igihe cy’ibyumweru 61 batayumva kubera ikibazo cy’umunara.

Biteganyijwe ko nyuma y’igerageza, hatagize igihinduka guhera kuwa mbere ibiganiro bizongera gukorwa uko bisanzwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nongeye ndishima kuko mwongeye gukora.Courage

Edouard yanditse ku itariki ya: 23-01-2012  →  Musubize

twishimiye kugaruka kwa salus kuko ni radio nziza cyane

XAVIER yanditse ku itariki ya: 21-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka