Radiyo Salus yongeye kuva ku murongo burundu
Nyuma y’amezi hafi abiri yongeye kumvikana ku murongo wa FM, radiyo Salus yongeye gupfa. Kuva tariki 26/08/2012, iyi radiyo ntabwo icyumvikana ndetse n’abakozi bayo ubu ntibarimo gukora.
Radiyo Salus yari imaze iminsi iguze ibyuma bishya byohereza amajwi bikorwa n’uruganda DB Electronics ariko tariki 23/08/2012 insakazamajwi (transmitter) yo ku musozi wa Jali yahagaze gukora ndetse na tariki 26/08/2012 indi iri ku musozi wa Huye nayo irahagarara.
Kubera ko ibi byuma bikiri mu gihe cy’igeragezwa (garantie), hategerejwe ko uruganda rwohereza abatekinisiye barwo kugira ngo barebe ibibazo bifite, byaba ngombwa bigasimbuzwa ibindi; nk’uko bisobanurwa na Aldo Havugimana, umuyobozi wa radiyo Salus.
Radiyo Salus yahagaze gukora bwa mbere mu mpera z’umwaka ushize wa 2011. Iki kibazo cyatinze gukemuka kubera ibijyanye n’isoko ryo kugura ibyuma bishya, bitewe no kutizera uburambe bw’ibyazanwa na ba rwiyemezamirimo. Byaje kurangira hemejwe ko bizagurwa ku ruganda.
Hagati aho ariko, Radiyo Salus yaje kumvikana na ORINFOR maze ibatiza ibyuma byo kuba bifashisha, nuko nyuma y’ibyumweru icyenda, iyi radiyo yongera kumvikana kuri FM.
Muri iyi minsi Salus yari yishyiriyeho ibyuma byayo, abayikoraho bari bizeye kutongera kugira ibibazo bya tekinike bituma imara iminsi idakora, none ngaha byasubiriye.
Twizere ko nibagira amahirwe bakabasha kubona ibyuma bikora neza, bazahita bagura n’ibyabisimbura kugira ngo bazabyifashishe mu gihe bimwe byapfuye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe kaminuza nkuru y’urwanda rwose nibagerageze barebe uko iyo radio yagaruka kumurongo. gusa abanyamakuru namwe mujye mureka amarangamutima munkuru zanyu. iriya titre bayita incitatif mubyukuri ntaho ihuriye nibivugwa munkuru pe! ntabwo tubigisha uko inkuru zikorwa gusa niba muri abanyamwuga ibyo byose munye mubyitaho. gusa ikosa riri kuri editor wapostinze iyi nkuru bigaragare ko atabanje kuyisoma niba yaranabikoze ashobora kuba atazi akazi ke neza murakoze
Mwirenganya umunyamakuru kuko yaba wenda ari umucancuro. Ahubwo nta editor uraho mbona. Wavuga se ko amaze iki kureka inkuru nk’iyi ikajya ahabona ku kinyamakuru. "The so-called editors." Iri ni ikosa rikomeye
burundu bivuga ko birangiye, ko itazongera kumvikana narimwe. Urumva utatubeshye se.?
Nimumfashe kumva neza namwe nyuma yo gusoma iyi nkuru. Ese ninjye njyenyine waba ubona ko umutwe w’iyi nkuru udahuye n’ibyanditse mo? Ese amagambo umuyobozi w’iyi radio yakubwiye ko mbona yavuze ko hagiye gukorwa isuzuma ry’iyi minara hifashishijwe abatekinisiye bazoherezwa n’uruganda rwayitanze, none wowe ukaba wanditse ko ngo radio yavuyeho burundu iyi burundu ko ntayo wanditse mu magambo y’uyu muyobozi mwaganiriye wayikuyehe? Nonese niba warize itangazamakuru, aya marangamutima "Twizere ko nibagira amahirwe" arakenewe mu nkuru? Editors ntimworohewe! Kuko niba umunyamakuru ashyize inkuru nk’iyi ku gitangazamakuru cyawe, byitirirwa wowe, kuko akazi kawe ari ugukosora ukamenya neza niba ibyanditswe n’umunyamakuru ari ukuri koko. Murakoze.
ariko rero niba warize itangazamakuru sinzi niba hari aho wize ko kwandika inkuru ari ugutanga amarangamutima yawe kuko uvuga ko yavuyeho burundu kandi utagaragaje amagambo bwite umuyobozi wayo yakubwiye ugatanga umutwe w’inkuru uca ibikuba ukoresha amagambo akakaye kandi mu byo wanditse nta kintu gifatika kirimo. uyu directeur wamubeshyeye.
None se ko ngo ko nabonye wavuganye n’umuyobozi wayo mu magambo yakubwiye ko nta burundu irimo ubundi uziko mu itangazamakuru kuvugira source ibyo itavuze bihanirwa?kandi ujye wibuka ko uri umunyamakuru utari umucamanza, umutwe w’inkuru rwose ntaho uhuriye n’ibyo wabwiye abasomyi mu magambo arambuye kuko nta quotes z’umuyobozi washizemo avuga ko radio yavuyeho burundu mu gihe umutwe w’iyi nkuru ari ko utubwira.
Mbayeho nte?
Iyi nkuru umuntu wayanditse ajye abanza asubiremo neza: grantie bivuga iki?
uko byagenda kose nubwo ibaye ubukombe mu kuva ku murongo nta yindi radio ihwanye nayo hano mu rwanda ,kuko salus yegera abaturage ikagera ku kuri kw’inkuru abandi muratubeshya .ikindi kandi igira ibiganiro by’ubwenge utasanga ku yandi maradio.gusa niba ari iya KAMINUZA NUR koko,birababaje kuko ntabwo ibuze amafaranga.
umva ngo habanje emetteur y’i Jali? Uri sure yabyo? None se ni ubuyobozi bwakubwiye ko yavuyeho burundu? Mujye mumenya ibipimo by’amagambo mukoresha, itangazamakuru ni ukumenya gukoresha amagambo ndetse n’uburemere bwayo kuko ushobora kuyobya abantu!
sha uri shuwa ko ari burundu
Imana iyakire disi, iruhukire mu mahoro! Bagiraga utuganiro n’udukuru twiza. Ese kuki batakivugira no kuri net?