Radisson Blu yiyemeje guhura n’umwana wubatse KCC mu ibumba
Hotel Radisson Blu ikimara kumva iby’inkuru yasakaye ivuga ku mwana wabumbye inzu Kigali Convention Center (KCC) ari naho ikorera, yahise itangaza ko yifuza guhura n’uwo mwana byihuse.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2017, ifoto y’uwo mwana yicaye imbere y’ikibumbano gisa neza na KCC yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, itangaza benshi.
Nyuma y’amasaha macye, Radisson Blu, nayo ibicishije kuri Twitter, yahise itangaza ko ubuyobozi bwayo bwifuza guhura n’uwo mwana. Bahita basaba umuntu wese waba uzi uwo mwana kubaha amakuru y’uko bamugeraho.
Bagize bati “Inzozi nini zitangirira ku bintu bito… uyu mwana yakoze neza!”
Hashize amasaha make, Radisson Blu yongeye kwandika kuri Twitter ivuga ko yamaze kuvugana n’umuryango w’uwo mwana. Ubu ngo hari gutegurwa uburyo uwo mwana yazanwa gusura KCC.
Uyu mwana yitwa Gisa Gakwisi, afite imyaka 14 y’amavuko, akaba yiga mu mwaka wa Gatanu mu Ishuri ribanza rya Rugando ku Kimihurura.
Thank you all. We have contacted his family. We will keep you updated about his visit to #KCC
— Radisson Blu Kigali (@RadissonKigali) June 28, 2017
Future engineer &young innovation boy#young Boy has built copy of Kigali Conversion Centre. pic.twitter.com/XS5R9XX4Hw
— Eng.Murenzi Daniel (@murenzidaniel) June 27, 2017
We would like to invite this young boy to #KigaliConventionCentre. How can we reach him? Your help in this would be greatly appreciated.
— Radisson Blu Kigali (@RadissonKigali) June 28, 2017
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkimara kubona iyi nkuru nahise numva nishimye cyane kabisa gusa iki kinyamakuru nacyo nta ngufu cyashyize muri iyi nkuru kuko mu Rugando sikure ku buryo habuze umunyamakuru n’umwe wakwigererea kuri filed kweri aho kuzana za screen shot
mwagize igitekerezo cyakigabo kbsa
byaba byiza RDB na mineduc bitaye kuri uyu mwana talents ze ntizicwe nibibazo by isi.
Uyu mwana afite impano iteye ubwoba.he deserves all help he can get.
Uwomwana nkamwe mubifitiye uburenganzira ntazimye impanoye mumufashe kbs