Radio Salus yabonye umuyobozi mushya

Umwarimu mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Paul Mbaraga, ni we wahawe kuyobora Radio Salus, isanzwe ari iya Kaminuza y’u Rwanda.

Paul Mbaraga ni we muyobozi mushya wa Radio Salus
Paul Mbaraga ni we muyobozi mushya wa Radio Salus

Dr. Alphonse Muleefu, umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ari na ryo rifite mu nshingano Radio Salus, yemereye Kigali Today ko Paul Mbaraga azatangira inshingano ze nk’umuyobozi mushya wa Radio Salus, ku wa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019.

Paul Mbaraga ngo azafatanya na mugenzi we na we w’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru witwa Yann Gwet.

Inshingano zabo bombi ngo ni ugutegura uburyo ibikorwa bya Radio Salus byahuzwa no gukomeza kwigisha, gutanga serivisi ku baturage ndetse no kuyibyaza umusaruro nk’uko kaminuza iherutse kubitangaza.

Ibi ariko ngo ntibizakuraho ko bazanakomeza inshingano zabo zo kwigisha mu ishuri ry’itangazamakuru.

Radio Salus ihawe umuyobozi mushya nyuma yo gusezerera abari abakozi bayo bose, hagasigara umunyamakuru umwe n’abatekinisiye babiri.

Dr. Muleefu avuga ko Radio Salus izakomeza inshingano yahawe zo kwigisha no guhugura abanyeshuri biga mu ishuri ry’itangazamakuru, kimwe n’uko hari abajyaga bajya kwitoreza mu bindi bitangazamakuru.

Dr Muleefu yagize ati ”Nta gihindutse rero, ahubwo icyo numva twebwe turusha abandi ni uko iriya radio kaminuza yayihawe kugira ngo idufashe mu kwigisha abanyeshuri b’itangazamakuru, kimwe ntabwo cyabangamira ikindi. Niba abigenga basanzwe babikora, ni gute byananira radio yabiherewe inshingano?”

Radio Salus yagize uruhare runini mu kumenyereza umwuga abigaga itangazamakuru
Radio Salus yagize uruhare runini mu kumenyereza umwuga abigaga itangazamakuru

Paul Mbaraga wahawe kuyobora Radio Salus na we yemereye Kigali Today ko Kaminuza y’u Rwanda yari yamusabye ko yajya muri izo nshingano ndetse akanabyemera, ariko ngo yari atarabona ibaruwa imumenyesha ko yahawe izo nshingano.

Gusa yavuze ko biramutse byemejwe ko ariwe uzayiyobora, ngo nta gitangaza cyaba kirimo kuko abifitiye ubumenyi n’ubushobozi.

Ati ”Biramutse ari byo nta gitangaza cyaba kirimo, ndi qualified (mfite ubushobozi) kugira ngo mbe nayobora iyo radio, kandi hari ibitekerezo byinshi mu mpinduka zishobora kuba mu miyoborere yayo”.

Hari abaturage benshi bari bamaze igihe bavuga ko Radio Salus yatakaje umwimerere yatangiranye, ndetse bakavuga ko muri iyi minsi yumvwaga n’abantu bakeya cyane.

Paul Mbaraga na we yemeranywa na bo, aho avuga ko yari isigaye isa n’iyaheze ahantu hamwe kubera ibibazo byinshi byarimo.
Ati” Salus ntabwo yazamukaga kubera ibibazo byinshi biyirimo. Nta bakozi, nta bushobozi, nta kindi kintu, ariko ntawe mvuga ko yagizemo uburangare”.

Kuri iki kibazo Dr. Muleefu yabwiye Kigali Today ko abahawe kuyobora iyi radio bahawe inshingano zo kwiga amayeri yatuma Radio Salus yakongera kuba radio y’icyitegererezo.

Ati “Abantu twashyizeho bafite ubunararibonye mu buryo butandukanye, kandi bigisha mu ishuri ry’itangazamakuru, ku buryo bazasangira ibitekerezo bakiga uko radio yakora neza”.

Ku kijyanye n’abakozi ba Radio Salus kandi, Dr. Muleefu yavuze ko abahawe kuyiyobora mu bushishozi bwabo ari bo bazareba niba yakomeza gukoresha abanyeshuri bimenyereza umwuga gusa, cyangwa se niba yahabwa n’abandi banyamakuru.

Paul Mbaraga wahawe kuyobora Radio Salus, uretse kuba asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru, ni umwe mu batangiranye n’icyahoze cyitwa ORINFOR, ubu cyahindutse Rwanda Broadcasting Agency (RBA), aho yari umwanditsi mukuru (Chief Editor) n’umuyobozi w’ibiganiro bya Radio Rwanda (1976-1990), yabaye kandi umunyamakuru wa Radio y’Abadage, Deutsche Welle (1991-2000).

Yakoranye na Radio mpuzamahanga y’abafaransa (RFI), yakoze muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, n’ahandi.

Radio Salus yatangiye gukora tariki ya 18 Ugushyingo 2005. Yayoborwaga na Eugene Hagabimana, akaba yahawe indi mirimo muri Kaminuza y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka