Radio Isangano yizihije isabukuru y’imyaka ibili

Radio Isangano ivugira ku murongo wa 89,4 FM tariki 30 Mata 2013 yujuje imyaka ibili itangiye gukorera mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi.

Mu myaka ibiri Radio Isangano imaze ivutse imaze kugira inyubako nshya ebyili zihagaze agaciro ka miliyoni 15, igeze ku rwego rwo guhemba abakozi bayo umunani bahoraho nta birarane, no gutanga agahimbazamusyi ku bakorerabushake 20.

Mu rwego rwa tekiniki, Radio Isangano iranishimira ko ifite ibikoresho bigezweho bituma yumvikanira henshi mu Rwanda (Intara y’IBurengerazuba yose, ibice bimwe bya Kigali, Amajyaruguru, Amajyepfo, n’Uburasirazuba); nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe Isangano, Manirarora Annoncée.

Radio Isangano yanarenze imipaka iragenda igera mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda (Masaka na Gisoro), muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (Rucuro na Masisi), ndetse n’i Burundi.

Ikindi bishimira ni ukuba umuyobozi wa Radio Isangano, Rwasa Gerome, yaratumiwe kujya gukurikirana amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka ushize, binyuze muri Ambassade y’icyo gihugu mu Rwanda.

Bamwe mu banyamakuru ba Radio Isangano. Babili uhereye iburyo: Muzehe Ga na Seba.
Bamwe mu banyamakuru ba Radio Isangano. Babili uhereye iburyo: Muzehe Ga na Seba.

Intumwa y’akarere muri uwo muhango bwana Bikorimana Jean Baptiste yashimye ubuyobozi bwa Radio Isangano agira ati: Radio Isangano yaje ari igisubizo ku karere ka Karongi ndetse n’Intara y’i Burengerazuba yose. Kuba dufite Radio Isangano ni ibintu byiza kuko burya umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina”.

Nubwo Radio Isangano yishimira urwego imaze kugeraho, hari n’ibibazo yahuye nabyo ariko bitayiciye intege cyane. Nko kuba inkuba imaze kubangiriza insakazamajwi ishuro enye zose mu myaka ibili, ariko bakabasha kongera gusubira ku murongo kuko bamaze kugira aho bigeza.

Umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibili ya Radio Isangano bawuhurije hamwe n’umunsi mpuzamahanga w’umurimo ubusanzwe uba tariki 1 Gicurasi. Wanabaye umwanya wo kunamira uwahoze ari umukozi wabo Hakizimana Patrice watabarutse azize impanuka y’imodoka tariki 23 Mata 2013.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka