Radio Contact FM na City Radio zafungiwe imiryango zishinjwa kutishyura imisoro
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2015, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyafunze ahasanzwe hakorerwa na Radio Contact FM ya sosiyeti CONTACT FM LTD kubera ko ikibereyemo umwenda w’imisoro.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abakozi ba RRA n’umuyobozi w’iyi radio wabanje no kwamagana abanyamakuru bari bagendanye n’abakozi b’iki kigo ngo barebe uko igikorwa cyo gufungira imiryango abanze kwishyura imisoro gishyirwa mu bikorwa.

Impaka kandi zagiye zishingira ku kuba nyir’iyi radio , Albert Rudatsimburwa, yavugaga ko arimo umwenda ungana na Miliyoni 140 ndetse ngo akaba amaze kwishyuramo izigera kuri 20, naho RRA yo nubwo yanze kugaragariza itanagzamakuru umubare nyawo, ikavuga ko umwenda ayirimo ukubye uwo ari kuvuga inshuro zirenze ebyiri.
Rudatsimburwa kandi avuga ko bagiye bagirana ibiganiro na RRA hagamijwe kureba uburyo ibi birarane bizishyurwa, ariko ngo RRA yo ntikurukire ngo irebe uburyo bishyirwa mu bikorwa, ahubwo ikaba yihutiye kuza kumufungira.
Ku ruhande rwayo, RRA yemera ko koko hari ibiganiro byabayeho hagati y’impande zombi, gusa ikanongeraho ko bitabuza ko iyi radio ibereyemo iki kigo umwenda kandi ugaragara.
Albert Rudatsimburwa yabanje kubuza abanyamakuru gufotora, ababaza uwabatumiye imbere ya radio ye.
Ibi byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi, ariko n’ubundi hafatwa umwanzuro w’uko iyi radio ikorera mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Zinia ifungwa.
Kuwa 15 Nzeri 2014, RRA yari yashyize hanze urutonde rugizwe n’amazina y’amasosiyete ndetse n’abikorera ku giti cyabo bagera ku 103, aho CONTACT FM yazaga ku mwanya wa 12 kuri uru rutonde.
Abari kuri uru rutonde basabwaga kwishyura ibirarane babereyemo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu gihe kitarenze iminsi irindwi iri tangazo rikimara gusohoka, bitaba ibyo bagafatirwa ibyemezo nk’uko amategeko abiteganya.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Leta nigerageze igabanye imisoro dukomeze twiyumvire radio zacu barebe nibyiza zakoze mbere yokuzifunga ubundi babareke bishyure gahoro gahoro kuko ziratwubaka.kobadafata abanyereza imisoro ngo babafunge kdi kobabazi!
Nubwo Duhombye Ibiganiro Byiza Ariko Ntakundi Byagenda Kuko Ibyo Birarane Birarenze Gusa Nukwihangana.
bihangane, gusa ibyo birarane birakabije. duhombye ibiganiro byiza ariko.