Radio Amazing Grace yitandukanyije n’umupasiteri watukiye abagore muri sitidiyo zayo

Radio Amazing Grace yitandukanyije n’ibitekerezo bya Pasiteri Niyibikora Nicolas watutse abagore akabandagaza, ubwo yari mu kiganiro cy’Iyobokamana muri iyi Radiyo.

Umuyobozi wa Amazing Grace, Gregory Brian Schoof, yasabye imbabazi anitandukanya nibyavugiwe kuri radio abereye umuyobozi
Umuyobozi wa Amazing Grace, Gregory Brian Schoof, yasabye imbabazi anitandukanya nibyavugiwe kuri radio abereye umuyobozi

Ubwo yari muri Studio za Amazing Grace Pasiteri Niyibikora yatutse abagore abita indaya, abita abicanyi n’abagizi ba nabi, avuga ko ari bo ibibi byose ku isi biturukaho.

Umuyobozi w’iyi Radio Gregory Brian Schoof, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018, yitabye Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC, aho yisobanuraga ku cyaha yarezwe n’Impuzamashyirahamwe y’abagore Profemmes, cyo guha umwanya umuntu ngo yamamaze ivangura ndetse anasebanye yifashishije Radio abereye umuyobozi.

Yatumijwe n'Urwego rw'itangazamakuru rwigenzura RMC
Yatumijwe n’Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC

Umuyobozi wa Radio Amazing Graceyisobanura yemeye ko habaye amakosa, gusa ngo ibyo uriya mupasitoro yavuze si we wabimutumye, ntabwo yifatanyije na we.

Ati " Ndasaba imbabazi z’uko nta muyobozi wa gahunda Radio igira, kuko yari guhita ahagarika izi nyigisho uyu mu pasiteri yatangaga. Amakosa ndayemera kuko ni njye wikorera ubuyobozi bwa Gahunda kandi sinumvaga mu by’ukuri ibyo Nicolas yarimo yigisha."


RMC yanzuye gusabira Amazing Grace guhagarikwa amezi atatu

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’umuyobozi wa Amazing Grace, RMC yanzuye ko igiye gusaba RURA ko yafunga iyi Radiyo mu gihe cy’amezi atatu .

Isabye kandi ubuyobozi bwa Amazing Grace gusaba imbabazi mu nyandiko, zisabwa umuryango Nyarwanda, urwandiko ruzisaba rukazagezwa kuri RMC bitarenze amasaha 48, uru rwego rukaba ari rwo ruzayitangariza Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ngewe numva kwihuta mu bintu hadakozwe iperereza Atari byiza. Inyigisho he Nicolas . Igomba kwigwago . Niba yaratanze urugero kuri yezeberi, derira. N’abandi avuga ko baranzwe n’ibi mu mateka yabo .njye simbonamo abagore b’abanyarwanda . Ntanuwo yatunze agatoki ahubwo . Muzumve neza yabwiraga amadini ayagereranya n’umugore Mubi ashaka kwerekana ko n’adakora neza ibyo bakwiriye gukora bazacirwaho iteka nk’irya yezeberi cg derira wari indaya akicisha samusoni.ariko ntiyatutse abanyarwndakazi inyigisho nikorerwe ho inyigo n’abize theologie kuko sermon yateguye. Irahari babone kumucira urubanza. Naho ubundi ejo bundi nitwigisha abasambanyi batazabona ijuru nabwotuzakabona da ukuri kuzimire gutyo.

Pr yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

Uyu mupasiteri yaba afite ikibazo mu buzima bwe. Asa n’uwahemukiwe na nyina cyangwa umugore we. Muzige ku mateka ye. Birababaje kuba umuntu yarize cyangwa yarasomye Bibiliya akanyurwa n’aho bavuga ububi bwaranzwe abagore bo mu kiragano cya Kera. Ese kuki atashingira ku ivanjili. Abashaka kuvuga ko aba avuga amatorero, simera ibyabo. Radio amazing grace yari ikwiye gufungurwa gusa ikirinda guha ijambo ababonetse bose.

bihehe yanditse ku itariki ya: 25-02-2018  →  Musubize

None c ubugenzuzi bwakorwa ngo umenye ibyo umuntu ari buvuge ni ubumeze gute? Radio irarenganye keretse wenda iyo babahanira kuba bataramuhagaritse ariko c bwo niba uwo muzungu atumva ikinyarwanda yari kubigenza gute?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Rwose iyo Radiyo ntiyatumye uwo mupasiteri ,aruko bimeze nundi wabishaka yafungisha radio iyo yose. ahubwo hakuriranwe umuntu kugiti cye.

Emmy yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

guhagarika radio ni uguhubuka gukabije kutarimo kubahiriza amategeko kuko uriya mugabo ibyo yavuze kugeza ubu ntabwo urukiko rurabimuhamya nkicyaha none igihano RMC IGITANZE Mbere yubutabera hhhh birasekeje. nonese icyaha nikitamuhama kdi radio yarahombejwe yo uruva itazabarega? uriya mugabo yavuze ibitaryoheye amatwi yabantu ariko kugeza ubu ni umwere.

kik yanditse ku itariki ya: 15-02-2018  →  Musubize

Ndumva benshi hano muvuga ngo bareke radio ariko ntekereza ko harimo ukwirengagiza gukabije cg sympathy!
None se radio ikora itagira chief editor ibyo biremewe?
Naho se nyuma yo kumenya ibyanyuze kuri iyo radio ikiganiro kikirangira baba barigeze basaba imbabazi publically ngo bagaragaze koko ko byabagwiririye cyangwa baricecekeye bategereza ko RMC ibahamagaza?
Jye nsanga ubuyobozi bw’iyi radio buri irresponsible ku buryo ejo cy ejobundi bashobora no guha ijambo umuntu ukora izindi negative mobilization atari uko bahuje imyemerere ahubwo ari kubera weakness. Ibyo rero ntekereza ko bitandukanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru

Ubuyobozi bukwiriye rero gukurikiza amategeko niba ari ugufungirwa bigakorwa kuko ibitari ibyo byaba ari kuba laissez-faire.

Elie yanditse ku itariki ya: 14-02-2018  →  Musubize

Nimufunga Radio,Muraba mwihuse cyane gufata umwanzuro,njye ndumva mwahana uriya
Pastor Niyibikora Nicolas,Ariko mukababarira Radio ,kuko Umuyobozi yemeye icyaha kandi agasaba imbabazi,Ikindi kandi uwo muyobozi sinjiji kuburyo atakwigira kumakosa yakozwe.

Keretse niba hari ikindi kibazo mwaba mufitanye niyo Radio.

Ariko mbere yo gufata icyemezo gikarishye gutyo,mubanze mubyigeho neza pe.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-02-2018  →  Musubize

Radio irarengana ahubwo bakurikirane uwo mupasiteri utarabanje gutekereza ibyo agiye kuvuga.

Martin yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

yes Radio nayo ikwiye ibihano kuko batabikoze ushobora kuzajya ubona nandi maradiyo azanye abantu basebanya tukazashiduka havumbutse umeze nka Kantano

jmv yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Hbkenewe nicolas radio muyireke ubwo ubutaha nayo ibonye isomo

Baptiste yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Ariko ndumva Radio kuyifungira baba bihuse!!Umukozi wiyita uw’Imana ntabwo yagiye kuvuga biriya hari uwamutumye.Icyo ni icyaha gatozi.Iyo radio bayibabarire rwose!Tuzi amaradio yagiye acaho abanyamakuru bakavuga ibintu bidakwiye bakirukanwa ariko ntibafunge ayo maradio.

Murindwa yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

ICYAHA NI GATOZI GUHAGARIKA RADIO NUKUYIHOHOTERA NIBAFATE UWABIVUZE KUKO NTAWABIMUTUMYE ESE UMUNYAMAKURU WA RBA AGIYE KUVUGA AMAKURU YATEGUYE BAYAGENZUYE YARANGIZA AGAHINDURIRAMO GUSEBYA IGIHUGU HAFUNGWA RADIO ? MUBIREBE NEZA MUDASHIZEMO AMARANGAMUTIMA.

GG yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka