Quinton Fortune yanejejwe no kuza mu Rwanda kandi ngo azanagaruka vuba

Uwahoze ari Umukinnyi w’ikirangirire akamenyekana cyane muri Manchester united, Quinton Fortune, wasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 17/07/2013, avuga ko yanejejwe cyane no gusura u Rwanda kandi ko azakomeza kuza kurusura.

Fortune wakinaga hagati muri Manchester United kugeze muri 2006 ubwo yayivagamo, yaje mu Rwanda atumiwe na sosiyete mpuzamahanga yo kohererezanya ubutumwa ( DHL), inasanzwe ifitanye ubufatanye na Manchester United abereye ambasaderi muri Afurika.

Quinton Fortune Ari kumwe n'umuyobozi ndetse n'abana ba Play for Hope.
Quinton Fortune Ari kumwe n’umuyobozi ndetse n’abana ba Play for Hope.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda Fortune w’imyaka 36 yasuye urwibutso rwa Jenoside, asura imfubyi n’abapfakazi bo mu mududugudu w’Icyizere murenge wa Nyarugunga, aho we n’abakoze na DHL batanze inkunga y’ibiribwa bigizwe na toni imwe y’ifu ya Kawunga, toni imwe y’umuceri ndetse n’imashini ebyiri zidoda.

Quinton Fortune kandi yanasuye ishuri ry’umupira w’amaguru ryitwa ‘Play for Hope academy’ riri i Masaka mu karere ka Kicukiro aho nyuma yo gukinana n’abana baryo, yaganiriye nabo abagira inama y’uko bazatera imbere ndetse anabaha impano zirimo imipira yo gukina, imyenda yo gukinana ndetse n’ibindi bikoresho by’imyitozo.

Quinton Fortune abereka tumwe mu tuntu azi gukora.
Quinton Fortune abereka tumwe mu tuntu azi gukora.

Forune wari ugeze mu Rwanda bwa mbere yadutangarije ko yishimiye cyane gukinana no kuganira n’abo bana bafite inyota yo kuzagera ku rwego rwo hejuru, ngo bimwibutsa ubwo yavaga iwabo muri Afurika y’Epfo afite imyaka 11 akajya ku mugabane w’Uburayi, ko nawe yifuzaga kuzagera kure, akaba ari nayo mpamvu yasabye abo bana gukinana umuhate.

Forune wababajwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda avuga ko agiye gukangurira n’ibindi byamamare kuza gusura u Rwanda bakamenya amateka y’ayo n’aho rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside, kandi nawe ngo azagaruka vuba.

Quinton Fortune ari kumwe n'umuyobozi wa DHL batanga inkunga y'ibiribwa.
Quinton Fortune ari kumwe n’umuyobozi wa DHL batanga inkunga y’ibiribwa.

“Ibyo nabwiwe n’ibyo niboneye biragoye kubyumva, ariko nishimiye ko abarokotse bagenda biteza imbere. Ubu twaje kubasura tuzana inkunga ntoya, ariko tuzagaruka vuba twongere tubatere inkunga, kandi nzanashishikariza abandi bantu cyane cyane ibyamamare kuza gusura u Rwanda kuko umuntu ahigira byinshi, kandi u Rwanda ni na rwiza, kurusura birashimishije”.

Umuyobozi wa DHL mu Rwanda, Julie Mutoni, wagize uruhare mu kuzana Quinton Fortune mu Rwanda, avuga ko azakomeza gushaka ibirangirire bizajya biza gusura u Rwanda, cyane ko umubano DHL ifitanye na Manchester United ari uw’igihe kirekire kandi ngo bizatuma kuzana abakinnyi ba Manchester United mu Rwanda byoroha kurushaho.

Quinton Fortune n'umuyobozi wa DHL batanga impano z'ibikoresho n'imyenda yo gukinana.
Quinton Fortune n’umuyobozi wa DHL batanga impano z’ibikoresho n’imyenda yo gukinana.

Mbere yo gusubira mu Bwongereza aho atuye ubu, Fortune yanaganiriye n’abanyacyubahiro batadukanye mu Rwanda cyane cyane abakunda imikini barimo aba minisitiri, bamubaza ibibazo byose by’amatsiko bari bamufiteho ndetse no ku ikipe ma Manchester United, nawe arabasubiza, bifitoranye nawe ndetse anasinya ‘Autograph’ ku bari baje kumureba bose.

Quinton Fortune Bamuhaye impano y'umupira wa karere.
Quinton Fortune Bamuhaye impano y’umupira wa karere.

Nubwo yamenyekanye cyane akina hagati muri Manchester United kuva 1999 mu kugeza muri 2006, icyo gihe Quinton Fortune yari avuye muri Atletico Madrid na Real Majorque. Avuye muri Manchester United, Fortune yerekeje muri Bolton Wanderers, nyuma ajya muri Doncaster Rovers ari nayo yasorejemo ruhago muri 2010.

Quinton Fortune aganira n'Umuyobzi wa FERWAFA Ntagungira Celestin.
Quinton Fortune aganira n’Umuyobzi wa FERWAFA Ntagungira Celestin.

Fortune wavukiye i Cape Town, yanakiniye ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo kuva mu 1996 kugeza muri 2005 ayikinira imikino 49.

Theoneste Nisingizwe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka