#Qatar2022: Tunisa inganyije na Denmark mu mukino yitwayemo neza

Ikipe y’igihugu ya Tunisia kuri uyu wa kabiri yanganyije na Denmark ubusa ku busa mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Isi mu itsinda rya kane.

Ikipe ya tuniziya yari ishyigikiwe n'ingeri zose
Ikipe ya tuniziya yari ishyigikiwe n’ingeri zose

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade ya Education City Stadium mu mujyi wa Al Rayyan waranzwe no gukina neza ku ikipe ya Tunisia mu buryo abantu batari biteze ko yakwitwaramo imbere y’igihugu cya Denmark nacyo ariko cyakinnye neza nk’ikipe yahabwaga amahirwe.

Uyu mukino igice cya mbere cyaranzwe no kwiharira umupira ku ikipe ya Denmark kuko cyarangiye ifite 62% mu gihe Tunisia yari ifite 38% byo kwiharira umupira.
N’ubwo yarushwaga kwiharira umupira ariko iyi minota 45 kandi yarangiye Tunisia ari yo iteye amashoti menshi aho yari yateye umunani (8) rimwe(1) muri yo akaba ari ryo ryaganaga mu izamu mu gihe Denmark yari yateye amashoti atatu(3) arimo abiri(2) yajyaga mu izamu.

Mu gice cya kabiri kandi amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego aho nko ku ikipe ya Tunisia abakinnyi nka Ali Abdi, Issam Jebali, kapiteni Msakini, Aissa Laidouni witwaye neza cyane hagati bagiye bahusha uburyo butandukanye imbere y’izamu.
Ku rundi ruhande Christian Erksen na Mikkel Damsgaard nabo bakoje gushakira Denmark igitego ariko biranga.

Iki gice cya kabiri cyarangiye n’ubundi Denmark kwiharira umukino iri hejuru ku kigero cya 61% kuri 39% ya Tunisia.

Abafana ba Tuniziya bishimiye ikipe yabo
Abafana ba Tuniziya bishimiye ikipe yabo

Bitandukanye n’igice cya mbere ariko, mu gice cya kabiri Tunisia mu mashoti atanu yateye nta na rimwe ryagiye mu izamu mu gihe Denmark yateye amashoti umunani(8) arimo atanu agana mu izamu ariko atagize icyo abyara kuko umunyezamu wa Tunisia Aymen Dahmen nawe witwaye neza cyane yakuyemo imipira myinshi byatumye n’iminota itanu (5) y’inyongera irangira nta gihindutse umukino ukarangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Muri iri tsinda kandi uyu munsi saa tatu z’ijoro u Bufaransa burakina n’ikipe y’igihugu ya Australia mu gihe umukino wa kabiri muri iri itsinda Tunisia izakina na Australia saa cyenda naho Denmark ikine n’u Bufansa saa kumi nebyiri imikino iteganyijwe tariki 26 Ugushyingo 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka