Qatar: Perezida Kagame yatemberejwe ikibuga cy’indege Mpuzamahanga kitiriwe Hamad
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Paul Kagame uri gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri y’akazi yakoreraga mu Murwa mukuru wa Qatar, Doha, yatemberejwe ku kibuga cy’indege kitiriwe Hamad, kizwi nka Hamad International Airport.

Perezida Kagame atemberezwa mu Kibuga cy’indege cya Qatar
Urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame, rwari rugamije kwimakaza umubano ushingiye ku bufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Muri urwo rwego rw’ubufatanye n’ubuhahirane, u Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ku by’ ingendo z’indege, ubutwererane n’ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse na tekinike.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|