Qatar irashima u Rwanda uko rwiyubatse nyuma ya Jenoside

Intumwa nkuru ya Qatar iri mu Rwanda mu rwego rwo kurebera ku Rwanda uko rwateje imbere ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intumwa Nkuru ya Qatar yageneye impano u Rwanda, na we mu gihe azasubirayo yemererwa kuzahabwa impano y'icyayi cy'u Rwanda
Intumwa Nkuru ya Qatar yageneye impano u Rwanda, na we mu gihe azasubirayo yemererwa kuzahabwa impano y’icyayi cy’u Rwanda

Uruzinduko rwe kandi rugamije kureba urugendo ubutabera bw’u Rwanda bwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kureba ingamba u Rwanda rwafashe mu kurwanya ruswa, ingamba zishobora na bo kubafasha.

Iyo ntumwa nkuru ya Qatar mu ruzinduko irimo mu Rwanda igirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutabera na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga. Iyo ntumwa n’abandi bari kumwe bashaka kumenya u Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, uko cyikuye mu bibazo cyarimo nyuma ya 1994, kikaba kibarirwa mu bihugu uyu munsi birimo gutera imbere ku muvuduko uhanitse.

Basobanuriwe uko ubutabera mu Rwanda bwagiye bwiyubaka kuva mu 1994, banasobanurirwa impinduka zagiye zibaho mu mategeko babwirwa ko uko igihugu kigenda gitera imbere bisaba n’ivugururwa ry’amategeko, cyane cyane ajyanye n’ubucuruzi, kurwanya ruswa, guhangana n’ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, ni umwe mu babafashije kubisobanukirwa, haba mu butabera ndetse n’ingamba u Rwanda rufite mu kurwanya ruswa.

Mu byo yabasobanuriye harimo uko ubutabera mu Rwanda bwagiye bwiyubaka kuva mu 1994, anabasobanurira impinduka zagiye zibaho mu mategeko kuko uko igihugu kigenda gitera imbere bisaba n’ivugururwa ry’amategeko, cyane cyane ajyanye n’ubucuruzi, kurwanya ruswa, guhangana n’ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Abo ku ruhande rw'u Rwanda n'intumwa za Qatar bagiranye ibiganiro byasobanuye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo ku ruhande rw’u Rwanda n’intumwa za Qatar bagiranye ibiganiro byasobanuye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu byerekeranye no kumenya uko u Rwanda rurwanya ruswa, iyo ntumwa Nkuru ya Qatar yasobanuriwe ko hashyizweho inzego zirimo urwego rw’umuvunyi rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, hakaba n’urwegorw’ubugenzacyaha (RIB) rufitemo ishami rishinzwe kugenza ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, hakaba n’ishami rishinzwe ibyaha bya ruswa mu rwego rw’ubushinjacyaha bukuru.

Mu zindi ngamba basobanuriwe harimo kuba buri mwaka mu Rwanda abayobozi basabwa kumenyekanisha imitungo yabo ku rwego rw’umuvunyi, ndetse banasobanurirwa ko umuntu utunze ibintu adashobora kugaragaza uko yabibonye abazwa aho yabikuye, yananirwa kuhasobanura, ibyo bintu bigafatirwa nk’ibyakomotse muri ruswa.

Iyo ntumwa nkuru ya Qatar, Dr. Ali Bin Fetais Al Marri, yatunguwe no kumva ko bene iyo mitungo ifatirwa mu gihe iwabo muri Qatar hari abumva ko byaba ari ukurwanya ubukire no kubuza abantu gutera imbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yamusobanuriye ko u Rwanda rwifuza ko abaturage barwo batera imbere, ariko ko ibyo bageraho bagomba kubigeraho babikoreye mu buryo bukurikije amategeko kandi mu nzira zemewe.

Nyuma y’ibyo bisobanuro yahawe, iyo ntumwa ya Qatar yagize iti “ Nishimiye kubona igihugu cya Afurika gitera imbere nk’u Rwanda. Ni igihugu kirimo gukora ibitangaza nyuma ya Jenoside, kuri jye ni ibitangaza. Ni icyubahiro gikomeye ku bantu bagira uruhare mu gutuma iki gihugu kigera aho kiri ubu. Isi yose ikwiye kwigira ku Rwanda uburyo abantu bemera kubana mu mahoro batitaye ku bibatandukanya.”

Yashimye aho u Rwanda rugeze mu iterambere nyuma ya Jenoside
Yashimye aho u Rwanda rugeze mu iterambere nyuma ya Jenoside

Mbere y’ibiganiro yagiranye na Minisiteri y’Ubutabera ku cyumweru tariki 24Gashyantare 2019, Intumwa nkuru ya Qatar yabanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ibihugu bya Qatar n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Mu Ugushyingo 2018, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Qatar agirana ibiganiro n’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al – Thani.

Icyo gihe abayobozi bombi bashyize umukono ku masezerano yo gukomeza guteza imbere ubukungu hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere iby’ingendo zo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari.

Icyakora na mbere y’urwo ruzinduko rw’umukuru w’igihugu muri Qatar, ibihugu byombi byari bisanzwe bikorana mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, dore ko indege za Qatar Airways zari zisanzwe zikora hagati y’u Rwanda na Qatar kuva mu mwaka wa 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka