Qatar Airways yatangije ku mugaragaro ingendo zayo mu Rwanda

Ku gicamunsi cya tariki 21/03/2012, kompanyi itwara abantu mu ndege yitwa Qatar Airways yatangije ku mugaragaro ingendo zayo mu Rwanda.

Mu ma saa saba n’igice z’amanywa, indege QR 536 ya Qatar Airways, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 132 yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Yakiriwe n’ibirori birimo intore n’izindi mbyino ziranga umuco nyarwanda ndetse n’umuhango wo kuyisukaho amazi watangije urugendo rwayo rw’113.

Umuyobozi mukuru wa Qatar Airways waje n’iyo ndege mu rugendo rwo gutangiza ibikorwa by’iyi kompanyi mu Rwanda, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuba barakiriye ibikorwa bya Qatar Airways.

Yatangaje ko muri iki gihe biyemeje gukorera mu mijyi mito yo muri Afurika, by’umwihariko Afurika y’Uburasirazuba igifite ingendo z’indege zidahagije harimo na Kigali.

U Rwanda ni igihugu kiri kwihuta mu iterembere kandi iryo terambere ni wo muyoboro ukomeye w’ubucuruzi uruhuza n’uburayi ndetse ni ibihugu by’iburasirazuba.

U Rwanda rukurura ba mukerarugendo benshi baturutse impande zose z’isi baje kureba urusobe bw’ibinyabuzima nk’inyamaswa z’ishyamba, ingagi zo mu birunga n’ubwiza bw’igihugu muri rusange; nk’uko umuyobozi wa Qatar Airways yakomeje abivuga.

Qatar Aiways ngo izakomeza guhuza imijyi itandukanye yo muri Afurika kandi izajya ikora urugendo Doha-Kigali ntaho ihagaze.

Muri iki gihe ikomeje kwagurira ibikorwa byayo ku mugabane w’Afurika, harimo ingendo igenda itangira hirya no hino nka Benghazi muri Libiya, Entebbe muri Uganda ndetse ngo mu mezi ari imbere irateganya gutangiza izindi ngendo eshatu; Mombasa muri Kenya, Kilimanjaro na Zanzibar zombi zo muri Tanzania.

Qatar Airways imaze imyaka 15 ikora. Umwaka ushize yabonye ibihembo bitandukanye birimo igihembo cy’indege cy’umwaka (Airline of the year 2011) gitangwa na Skytrax, ndetse inahabwa igihembo cya kompanyi y’indege ya mbere mu burasirazuba bwo hagati ku nshuro ya gatandatu.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka