“Pulaki z’imodoka za cyera zatangwaga bishingiye ku macakubiri” Amb. Polisi Denis

Ubwo yatangaga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Karongi muri gahunda yo kubasobanurira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, tariki 15/03/2014, Ambasaderi Polisi Denis yasobanuye uburyo abanyapolitiki bagiye boreka u Rwanda mu macakubiri kugera ubwo ava mu moko akagera no mu turere.

Aha yatanze urugero rw’ibirango by’imodoka (purake) zatangwaga hakurikijwe uturere ziturukamo.

Polisi Denis yasobanuye amacakubiri yaranze Repubulika ya mbere arimo gutototeza abatutsi kugera n’ubwo babimura mu bice bitandukanye by’igihugu bakajya kubatuza mu mashyamba yo mu Bugesera ngo yarimo isazi ya Tsetse.

Ibi ngo byari uburyo bwo kugira ngo bazagwe muri ayo mashyamba. Yanagarutse ku magambo Makuza Anastase wari Minisitiri w’Uburezi icyo gihe yasubije abatutsi bamutakambiraga yagiye kubasura muri ayo mashyamba bari bamaze gutuzwamo. Avuga ko yabasubije ati “Niba muri abagabo nimuhore nibibananira muhunge, nibibananira muhonge.”

Ambasaderi Polisi Denis asobanurira Abanyakarongi uko abanyapolitiki boretse u Rwanda.
Ambasaderi Polisi Denis asobanurira Abanyakarongi uko abanyapolitiki boretse u Rwanda.

Ambasaderi Polisi Denis avuga ko nyuma yo guhirika Repubulika ya mbere, Repubulika ya kabiri ngo yagerageje kugabanya amacakubiri bya nyirarureshywa kuko ngo iyo urebye no mu ndirimbo yubahirizaga igihugu harimo ubutumwa busaba Abanyarwanda kunga ubumwe. Aha akaba yagararutse ku gitero cyari kirimo amagambo agira ati “ Gahuta, Gatwa na Gatutsi twunge ubumwe dutere imbere…”.

Polisi Denis ariko avuga ko ibyo baririmbaga muri iyi ndirimbo atari byo byakorwaga. Atanga urugero ku mbwirwaruhame za Perezida Habyarimana Juvénal akavuga ko ibyo yavugaga mu Kinyarwanda byabaga bitandukanye cyane n’ibyo yavugaga mu Gifaransa.

Ati “Ibyo yavugaga mu Kinyarwanda byabaga byuzuyemo amacakubiri yajya kuvuga mu Gifaransa agakoresha amagambo meza abwira abanyamahanga.” Ati “ Iyo yari politiki y’ikinyoma.”

Muri icyo kiganiro yakomeje agaruka ku buryo mu gihe cya Repubulika ya kabiri amacakubiri ya hutu-tusi yari yabaye nk’agabanuka noneho agashingira ku turere cyane. Ati “Amacakubiri arakomeza bigera n’ubwo imodoka zanyu zijyaho pulaki ziranga aho muturuka.”

Ambasaderi Polisi Denis hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Karongi mu gutangiza amahugurwa.
Ambasaderi Polisi Denis hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi mu gutangiza amahugurwa.

Yanatanze urugero kuri politiki y’iringaniza aho nko ku bana bajya mu mashuri muri za Ruhengeri na Gisenyi bafataga abana babarirwa mu gihumbi na magana abiri (1,200) binjira mu mashuri yisumbuye nyamara wagera muri za Kibuye ugasanga bafashe magana atatu gusa (300).

Ambasaderi Polisi Denis ariko yongeraho ko byaje kuba bibi kurushaho kugeza hanabaye Jenoside . Ati “ Amacakubiri ni mabi! Urayatangira ariko ntumenya aho agarukira.”

Denis yasabye abanyamuryango ya FPR Inkotanyi kumenya amateka yabo kandi bakanayasobanurira abandi kugira ngo bashobore kumva neza umuryango nyarwanda n’icyo uhatse.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 10 )

Abanyapolitike bacu ariko wagira ngo babeshwaho no kubeshya bibwira ko abanyarwanda ari injiji. Ubwo koko kwandika pulake y’imodoka ukurikije aho nyirayo akorera cg atuye ni amacakubili? Nashake ikindi kinyoma iki ntigifatika kuko ntamunyarwanda wigeze aterwa ipfunwe na pulake y’imodoka ye kandi ubwo buryo bukoreshwa ku isi yose.

KAVARUGANDA yanditse ku itariki ya: 4-07-2024  →  Musubize

Nta muntu ujya yivuga nabi. None se Ndi Umunyarwanda ni iki.Iyo ubwira umwana w’umuhutu wavutse 1996 ngo nasabe imbabazi umututsi atazi niyo genocide ubwo ryo si ivangura. ahubwo abavuzib’ingoma barahindutse ingoma ziracyari zazindi. Ngaho ni mukomeze mutere igipindi. Cyakora icyo nshima nuko President Kagame we avugisha ukuri. ibyo akora arabyivugira atabeshya. ngaho ni mukomeze mutere igipindi.

habinshuti yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Uzagusaba gusaba imbabazi uzamuhakanire umubwire ko ibyo utabizi. Niba hari naho wabibonye uzabyamagane . Kuko leta siyo yamutumye yaba yabikoze ku giti cye. Rero vana aho amaganya ateye ishozi. Ibyo abahutu bomurwanda bakoze nindengakamere . Inkurikizi ntabwo zari kuba umutuzo habe na gato. Gabanya ubutesi

Pblo yanditse ku itariki ya: 30-06-2024  →  Musubize

aba basaza bafashe igihugu mu bihe bikomeye barongera begeranya abenegihugu barababanya ,baragisana cyongera kubaho.ubu dufite umutekano usesuye yewe n’ubukungu ntitumeze nabi. icyo mbona hari icyo batabashije kandi gikomeye: kurema ubwiyunge nyakuri muri politiki no kuyobora igihugu.biraboneka ko abayobozi bakuru n’abifuza ubuyobozi bakomeje kujijisha rubanda: iryo ni ihulizo liliho liragwa ba futures and young leaders bacu.ngo "SO ukwangwa akuraga icyamunaniye".

mutembe yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

aaah hari aho mukabya pe ubu se nta kini gihugu gifit plaki z’aho imodoka iri, I mean akarere ikoreramo etc? biri mu Rwanda gusa ko nziko na USA hari iza NY.NJ,ALabama?

jam yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Muge muhiti sha message zose mwara giza muti ubwisanzure
bwahe mukumira ibitecyerezo byabandi nzabambabona.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Oya ntabwo ryari ivangura ahubwo ni uko ikoranabuhanga ritariho ,ku buryo bwo gucunga ama dossier hagombaga kugabanya mo uduce bakurikije prefecture, ni nkuko utashoboraga kujya muri BANQUE utafungurijemo compte ngo ubone amafranga ,mwibuke ko ibyo bintu byose byakorerwaga ku ma fiche ntimugakabye ,iriya leta yari yarimitse ivangura yego ariko mwibeshya ni ibitaribyo.

RUTAMU yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

bari abanyamayeri ashoboka yose, erga utagiye kure hera kuri bamuggesera ibaze leta yarimo abantu bize nkabariya ngiki se batari gukora, ariko umwanda wabo bajyanye nawo, ubu umunyarwanda wese aho ava akagera , arisanzuye ntawukubaza ngo uravahe urajyahe, u rwandaa namahoro masa. hehe n’amanjwe y’amako!

kimenyi yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

erega u Rwanda twari twaragushije ishyano twaranzwe n’ubuyobozi bubi arko kubw’amahirwe dufite ubuyobozi butarobanura kubutoni butaronda akarere kandi bukorera abanyarwanda bose ni ukuri dukwiya kwimakaza ubunyarwanda kuko buruta byose!

safi yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

urebye habyara n’ingoma ye uko bari baragize igihugu wagiraga ngo ni akarima kabo kuburyo wabonaga ho bakiganisha ukabona ari mu mwobo kandi koko twarabibonye pe. igisigaye ni ugukora ibyubaka maze ingoma nk’iyi yasenyaga abanyarwanda igasimburwa n’iyi yubaka

gahini yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka