PSF yiteguye ite guhangana n’ibihombo biri guterwa na Coronavirus?

Nyuma y’uko urujya n’uruza ruhagaritswe mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, hari abikororera benshi batakibasha gukora, ku buryo muri bo hari n’ababona kuzongera kubasha gukora bitazaborohera igihe icyo cyorezo kizaba cyarangiye.

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Theoneste Ntagengwa, avuga ko mu batakibasha gukora harimo abafite amahoteli, abakoraga iby’ibirori, abatemberezaga ba mukerarugendo, abakora ibijyanye n’ubwubatsi ndetse n’inganda zikora ibitari ibiribwa, abatwara abantu n’ibikoresho by’ubwubatsi, n’abacuruza ibintu bitari ibyo kurya nk’imyenda n’ibikoresho.

Abafite amahoteli bo bafite n’umwihariko w’uko n’ubundi ingaruka za coronavirus zatangiye kubageraho mbere, nk’uko bivugwa na Nsengiyumva Barakabuye, ufite Hotel Nyungwe Top View, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abafite amahotel mu Rwanda.

Agira ati “Buriya abandi bacuruzi batangiye kubyumva ejobundi hahagarikwa urujya n’uruza mu Rwanda. Twebwe twabyumvise mbere kuko hari abari batangiye kutubwira ko batakije, abandi bagasubika ingendo kuko bari babuze aho baca, indege zitakigenda iwabo”.

Impungenge za Nsengiyumva ni uko abikorera batazi n’igihe coronavirus izarangirira kugira ngo babe bafata ingamba. Kandi ngo n’aho bizarangirira nta cyizere cyo guhita babona abakiriya kubera ko kuri iki gihe abantu bari kurya nta kuzigama.

Ati “Hari ubwo uba ushaka gutembera ariko n’ubushobozi bukazamo. Ubu abantu ntabwo bari gukora, bararya batazigama. Ni ukuvuga ko kuri twebwe bizafata igihe kirekire kugira ngo ibintu bijye mu buryo. Wenda ibizahita bishoboka ni nk’inama za Leta n’iz’imiryango itari iya Leta iri mu gihugu”.

Umuvugizi wa PSF avuga ko uretse amahoteli bizagora kongera gutangira, hari n’inganda zidakora iby’ibiryo zari zaguze ibikoresho byo kwifashisha bitamara igihe ku buryo ikibazo cya coronavirus kitarangiye vuba na bo byazabagora kongera gutangira bundi bushya.

Ati “Ikibazo cy’iyo habaye icyorezo nk’ikingiki nta n’ubwo ari ibihagarara gusa, ahubwo ni n’ingaruka z’ibyahagaze. Kuko hari n’igihe ushobora gusanga ukwezi kumwe cyangwa ibyumweru bitatu uruganda ruhagaze hari ibyapfuye byinshi, kugira ngo rubashe kongera gukora bisaba andi mezi menshi”.

PSF irateganya mu gihe cya vuba gukora ubushakashatsi bwo kumenya ibyahagaze n’ingaruka byagize no kureba uko byakemuka hanyuma yo ikabikorera ubuvugizi.

Theoneste Ntagengwa ati “Inshingano ya mbere ya PSF ni ugukora ubuvugizi. Ariko kugira ngo ubashe gukora ubuvugizi ni uko ugaragaza ibibazo n’inzira ubona byakemukamo”.

Nta gushidikanya ko PSF nikora ubuvugizi buzahabwa agaciro, kuko na Perezida wa Repubulika Kagame aherutse kuvuga ko Leta y’u Rwanda izakora uko ishoboye igafasha abikorera kugira ngo babashe gukomeza gukora.

Tariki 27 Werurwe 2020 yagize ati “Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka