PSF y’u Rwanda na FEC ya RDC biyemeje korohereza abikorera

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerezuba mu Rwanda n’iya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demikarasi ya Congo (RDC) bemeje ko amahuriro yabikorera agiye gukorera hamwe mu gushaka ibibazo bibangamira abikorera.

PSF y'u Rwanda na FEC ya RDC biyemeje korohereza abikorera
PSF y’u Rwanda na FEC ya RDC biyemeje korohereza abikorera

Ni inama yayobowe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, yari yitabiriwe n’abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba hamwe n’abikorera muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo baganire ku iterambere ry’ubuhahirane bw’Intara zombi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Guverineri Habitegeko avuga ko abaturage b’Intara ayobora hamwe n’abaturage ba Kivu y’Amajyepfo babanye igihe kinini mu busabane bw’abavandimwe bakorana bya hafi.

Ati "Ntitwakwirengagiza ko igice cy’abaturage ba Rusizi na Bukavu, Kamanyola na Uvira batezwa imbere n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakora hagati yabo, nkaba nishimiye imibanire mwagiranye n’uwo nasimbuye kandi nkaba mbizeza kuwukomeza kugira ngo tugere ku ntego z’abakuru b’ibihugu byacu".

Guverineri Habitegeko avuga ko nk’abakorera abaturage bagomba gushyiraho uburyo bworohereza abikorera mu Rwanda PSF na FEC ya RDC kugera ku ntego zibateza imbere kandi zoroshya ubucuruzi hatibagiranywe kurinda abaturage.

Ati "Murabizi ko mbere ya Covid-19 urujya n’uruza rw’abantu rwari rumeze neza, kugenderana hagati y’abayobozi byarakorwaga mu guteza imbere ubuvandimwe n’ubuhahirane, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’imikoranire y’inzego z’ubuyobozi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka hamwe no gushyiraho ingamba zikumira indwara zandura zahoragaho. Ibi bihamya ko ubuyobozi bushaka gufasha urwego rw’abikorera ariko bigatanga ikizere mu kurinda imiryango yacu".

Habitegeko avuga ko ashyigikiye ibiganiro hagati y’abikorera b’Intara zombi kuko bigamije guteza imbere abaturage.

Ati "Ngira ngo aya ni amahirwe tugiye kuganiraho ku bibangamira abikorera mu Ntara zombi tukabishakira igisubizo harimo kongera imikoranire y’abikorera mu Rwanda PSF n’abikorera muri RDC, FEC".

Guverineri Ngwabidje Kasi avuga ko imikoranire myiza izatuma n’ubuhahirane bw’Intara zombi burushaho kwiyongera, kandi bigafasha abikorera gukomeza kubona inyungu ituma urujya n’uruza rurushaho kwiyongera.

Cyakora avuga ko guhura kw’inzego hari ibibazo bikemura nka magendu, abantu bambuka binyuranije n’amateka, hamwe no gukorera hamwe gukumira icyorezo cya Covid-19.

Imwe mu myanzuro yumvikanyweho n’abitabiriye inama yabereye mu Rwanda mu Karere ka Rusizi, igaragaza ko bagiye gutegura amasezerano y’ubufatanye bwa PSF na FEC, yo gutegura ibiganiro bihoraho byiga ku bibazo bihuza abikorera bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’Intara zombi.

Ubuyobozi bw’Intara zombi hamwe n’abikorera muri izi Ntara biyemeje kuzajya bahura buri gihembwe baganire ku mikorere y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka no gushakira ibisubizo ibitagenda neza.

Biyemeje kuzajya bashyiraho imurika-gurisha rihuriweho n’abikorera mu Ntara zimbei hamwe no kongera umutekano w’ibicuruzwa ku mpande zombi.

Abikorera basabye ko ikarita yemerera ibinyabiziga kwinjira mu gihugu yakongererwa igihe mu buhahirane bw’izi Ntara, cyakora abari mu nama bavuga ko bimwe mu bibazo bitashoboye kubonerwa ibisubizo bizakomeza kuganirwaho.

Inama ihuza Intara y’Uburengerazuba hamwe n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yatangijwe na Guverineri Munyantwali Alphonse, bashyize imbere gufatanya kurwanya ibyorezo n’ibyaha byambukiranya imipaka hamwe na magendu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka