PSF irasabwa gufasha abafite ubumuga kugera ku mirimo yabateza imbere

Mu nama n’ibiganiro bitandukanye byagiye bitegurwa mu rwego rwo kuganira ku kibazo cy’uko abafite ubumuga batagomba guhezwa muri ‘business, biteguwe n’Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) n’abafanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) na Komisiyo y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), kenshi PSF yakunze kwibutswa ko ikwiye kumva ko kuba umuntu afite ubumuga, bidasobanuye ko ntacyo ashoboye.

PSF irasabwa gufasha abafite ubumuga kugera ku mirimo yabateza imbere
PSF irasabwa gufasha abafite ubumuga kugera ku mirimo yabateza imbere

Ibiganiro byahuje abo bafatanyabikorwa, byaherekejwe n’imibare, aho bigaragara ko mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga bagera hafi kuri Miliyoni imwe. Muri bo, abagera kuri (51%) barangije amashuri abanza, na ho 15% barangije ayisumbuye, mu gihe abarangije Kaminuza bo ari 1%.

Abadafite akazi muri abo bafite ubumuga bagera kuri 23% mu gihe abatazi gusoma no kwandika bo ari 30%.

Abakora ubuvugizi muri iyo nama, basabye ko abikoresha bagendeye kuri iyo mibare, bakwiye gushyiraho uburyo butuma n’abafite ubumuga badasigara inyuma.

Vuningabo Emile ushinzwe imibereho myiza no kwihangira imirimo mu Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) yagize ati “Icyo twasaba ni uko igihe cyose tutajya tubasaba kujya kwiga mu mashuri, ahubwo hakabaho kubafasha kwigira ku kazi. Abantu bafite za ‘business’ bagombye kubaha aho bimenyerereza akazi ‘internship’ kugira ngo bige ariko bigira aho bakorera”.

Ati “Hari ubwo usanga aho umuntu ufite ubumuga akorera ari ho hamufasha cyane kurusha ku ishuri. Abakoresha bagura ibikoresho babona byafasha ufite ubumuga gukora akazi neza, mu gihe amashuri yo hari ubwo atabona ibikoresho byose bikenewe kugira ufite ubumuga yige neza”.

Inama yitabiriwe n’Abanyamuryango 18 ba PSF mu Banyamuryango basaga 40. Abahagarariye abafite ubumuga basabye ko mu nama zitaha, ibigo by’itumanaho, iby’imari iciriritse, inganda zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa nk’uruganda rw’Inyange, byajya byitabira.

UNDP yo yavuze ko ishyigikira muri rusange icyateza imbere abafite ubumuga, harimo gutera inkunga imishinga igamije iterambere ry’abafite ubumuga, ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda na NCPD, PSF, na NUDOR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Coperative MFATA-NGUFATE Akarere ka Musanze umurenge wa Cyuve Akagari ka Bukinanyana tubashimiye umutima mwiza wokwita kubafite ubumuga mukwiteza imbere muRwanda. mugire amahoro

Matata francios yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka