PSD yemeje Paul Kagame nk’umukandida wayo mu matora
Inama ya biro Politiki y’Ishyaka PSD yanzuye ko Paul Kagame ari we mukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba ku itariki 04 Kanama 2017.

Byatangarijwe muri iyo nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena 2017.
Inama yayobowe na Dr Vicent Biruta, uyobora iri shyaka yafashe uyu mwanzuro ko mu izina ry’Abarwanashyaka bose b’iryo shyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage(PSD).
Dr. Augustin Iyamuremye yavuze ko bashingiye ku busabe bw’Abanyarwanda bwasabaga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongera kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda.
Avuga kandi ko bashingiye ku mikoranire izira amakemwa basanzwe bafitanye n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Agira ati "Bemeje ku bwumvikane busesuye ko umukandida wa PSD ari Nyakubahwa Paul Kagame.”

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishyaka PSD rimaze rishinzwe, bose bashyigikiye uyu mwanzuro mu buryo bwo guhagarara bose bakoma mu mashyi.
Bamwe mu bafashe ijambo bavuga ko bashingira ku iterambere Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda.
Dr Vincent Biruta, usanzwe ari Ministiri w’umutungo kamere yavuze ko na bo bashingiye ku kuba Perezida Kagame yarahaye umwanya wa Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubarizwa muri PSD.
Yavuze kandi ko adashidikanya ko indi mitwe ya Politiki izemeza guhagararirwa na Perezida Paul Kagame mu matora ateganijwe.


Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega gari ya moshi iri munzira hamwe nikibuga cya bugesera naho sitade ya gahanga ni ugutegereza reka tumuhe amahirwe kugeza 2034 kuko viziyo igomba kugerwaho uko byagenda kose nubwo byahinduka vision 100/100 tuzategereza
Bashimangiye ibyagaragajwe n’abayoboke babo kuko duhindura itegekonshinga kugirango ritazazitira president kagame,abanyarwanda barenga 90% babyemeje ntabwo ari abo muri FPR gusa.
Muri abantu b’abagabo rwose ibyo mwiyemeje mubigezeho.
Ningombwarwose kumutora erega amazekutugezakuribyinshi kd byiza.