PSD irakangurira abayoboke bayo gukurikiza imyanzuro y’inama y’umushyikirano

Inama ya Biro Pilitiki y’Ishyaka Riharanira Demokarasi nImibereho Myiza yAbaturage (P.S.D) yateranye ejo muri Alpha Palace Hotel i Kigali yafashe umwanzuro wo gukangurira abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama ya cyenda y’igihugu y’umushyikirano kuko ari myiza.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Perezida wa P.S.D, Dr Vincent Biruta, yahaye ikaze abarwanashyaka ba P.S.D maze bungurana ibitekerezo banafata imyanzuro ku ngingo zikurikira:

Biro Politiki y’Ishyaka P.S.D. yemeje inyandikomvugo y’inama yayo yo ku wa 10/09/2011 imaze kuyikorera ubugororangingo.

Biro Politiki yishimiye ko imirimo yo kuzuza rejisistiri z’Abayoboke mu Mirenge, n’iyo gufungura Konti mu Turere irimo kugenda neza.

Biro Politiki yasabye ko buri Komisiyo ya Biro Politiki ikora gahunda y’ibikorwa, Komite Nyobozi y’Ishyaka ikayifasha mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ishyaka P.S.D riratangaza ko ribabajwe n’icyemezo cy’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) cyo kugabanyiriza igihano Bagosora Théoneste, kuko risanga ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ishyaka P.S.D yishimiye ko urubyiruko rwaryo rwitabiriye amahugura yurubyiruko kubuyobozi na politiki (“Youth Leadership Political Academy”)maze P.S.D ibasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bavanye mu mahugurwa bubaka igihugu.

Arangiza inama, Perezida wa P.S.D ku rwego rw`Igihugu, Dr Vincent Biruta, yifurije abagize Biro Politiki , Abayoboke b’Ishyaka P.S.D. n’ Abanyarwanda muri rusange, iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire wa 2012.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka