Prof. Shyaka yasigiye RGB umukoro wo gukurikirana amadini

Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere gukomeza gusigasira imiyoborere myiza mu Rwanda.

Prof. Shyaka ashyikiriza impapuro z'akazi Dr. Kayitesi ugiye kuyobora RGB by'agateganyo
Prof. Shyaka ashyikiriza impapuro z’akazi Dr. Kayitesi ugiye kuyobora RGB by’agateganyo

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukwakira 2018, ubwo yari mu muhango wo guhererekanya ububasha na Dr Usta Kayitesi uyoboye urwo rwego by’agateganyo, nyuma y’uko Prof Shyaka Anastase agizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Prof. Shyaka Anastase yongeye kwibukiranya n’abayobozi b’amashami atandukanye mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere zimwe mu nshingano zarwo, abasaba kuzakomeza gusigasira isura nziza urwo rwego rufite mu gihugu no hanze yacyo.

Prof Shyaka yasabye umuyobozi w’agateganyo w’urwo rwego Dr Usta Kayitesi, kuzakomeza gushyira imbaraga cyane cyane mu gukurikirana inozwa ry’imitangire ya serivisi, gahunda ya "nk’uwikorera" ikarushaho gushingo imizi mu bigo bya leta n’iby’abikorera.

Yamusabye kandi kuzamomeza guharanira ko itangazamakuru ryongererwa ubushobozi ku buryo abarishoyemo imari n’abarikora rishobora kubatunga.

Ikindi kandi ngo haracyakenewe imbaraga mu gukurikirana ko Abanyamadini n’amatorero bubahiriza amategeko, abantu ntibavutswe uburenganzira bwabo,ariko nabo bagakora ibyemewe n’amategeko.

Ati ”Amadini n’amatorero ni abafatanyabikorwa bakomeye, ariko murabizi si ibanga, hari aho byageze biduca mu myanya y’intoki n’ibyo amategeko ateganya ntibyubahirizwe, ibirinda Umunyarwanda ntibimurinde ahubwo bikamwonona.
“Ibyo rero ni inshingano z’uru rwego kugira ngo tubikosore. Abasenga basenge, batendereze Imana n’abatabikora babireke ariko bubahirije amategeko, ntawe babangamiye”.

Dr Usta Kayitesi uyoboye by’agateganyo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere,yashimiye Minisitiri muri MINALOC ku murava yakoranye igihe cyose yayoboye urwo rwego, kandi aboneraho no kumwizeza ko we n’abakozi bafatanije bazakomereza aho yari agejeje kugira ngo bakomeze kuruteza imbere.

Ati ”Turakwizeza ko ishyaka wagiriraga urwego rw’igihugu tutazarishyira hasi.Ikindi ni ugusaba bagenzi banjye kugora inshingano z’icyo uru rwego rutegerejweho”.

Kuva urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwahabwa iryo zina muri 2011, rwayoborwaga na Prof Shyaka Anastase, kugeza ku itariki 18 Ukwakira 2018, ubwo yagirwaga Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka