Prof Mbanda azibukirwa kuri byinshi birimo Kiliziya y’i Mugote asize igiye kuzura

Arikiyepisikopi w’Umujyi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda hamwe n’inshuti n’abavandimwe ba Prof Kalisa Mbanda, watabarutse ku itariki 13 Mutarama 2023, bamushimira kuba agiye Kiliziya yubakaga y’i Mugote i Rutongo muri Rulindo, imaze gusakarwa.

Cardinal Kambanda yashimiye Prof Mbanda mu misa yo kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma, yabereye muri Cathedrale Regina Pacis i Remera, mbere yo kujya kumushyingura mu irimbi ry’i Rusororo, kuri uyu wa Mbere 23 Mutarama 2023.

Imihango yo guherekeza Prof Kalisa Mbanda kuva mu rugo rwe, muri Kiliza ndetse no ku Irimbi, yitabiriwe n’abayobozi b’inzego zinyuranye, inshuti n’abavandimwe babarirwa mu bihumbi.

Cardinal Kambanda avuga ko Prof Mbanda ukomoka ku Mugote i Remera y’Abaforongo muri Rulindo, atabarutse yari ayoboye Inama yo kubaka Kiliziya yaho, ndetse akavuga ko iyo paruwasi yari yaratinze kuzura kubera ubushobozi buke bw’abahatuye.

Yagize ati “Mbabwire ko mushimira by’umwihariko kuko ashoje ubuzima bwe yari ari mu gikorwa cyo kubaka Kiliziya ya Mugote, ni paruwasi imaze igihe yarananiranye, yari umujyanama ukomeye, ariko n’ubwo atashye itaruzura twari tumaze kuyisakara.”

Cardinal Kambanda avuga ko Prof Mbanda yifuzaga ko mu minsi ya vuba bajya kwifatanya n’abaturage bo ku Mugote gutura igitambo cyo gushimira Imana ku bw’iyo Kiliziya, ariko n’ubundi ngo bizakorwa bifatanya na nyakwigendera n’ubwo atakiriho.

Abagize imiryango n’inshuti za Prof Kalisa Mbanda, na bo bavuga ko batunguwe n’urupfu rwe kuko ngo batari bafashe igihe cyo gutaramana na we, ngo bamushimire kubera ubufasha n’inama yabahaga.

Prof Mbanda atabarutse asize umugore n’abana bane, bose bari bamaze kubyara basigaye bamuzanira abuzukuru bo kumumara irungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niyigendere twese twamukundaga cyane.Yakundaga abantu kandi yicishaga bugufi.Tujye twibuka ko ijambo ry’imana rivuga ko umuntu upfa yarashatse imana akiriho,atiberaga mu gushaka iby’isi gusa,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Ikibazo n’uko iyo tukiriho,abashaka imana aribo bacye cyane.Ntitukemere abavuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntibihuye n’uko bible ivuga.

sekamana yanditse ku itariki ya: 24-01-2023  →  Musubize

Uwo mubyeyi Imana imuhe iruhuko ridashira, aruhukire mu Gituza cyayo.

Niyomufasha John yanditse ku itariki ya: 23-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka