Prof. Kigabo yasezeweho bwa nyuma (Amafoto + Video)

Ni umuhango wabereye ku bitaro bya Kacyiru. Uyu muhango wabanjirijwe n’isengesho ryo kumusabira ryabereye iwe mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.

Prof. Thomas Kigabo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Mu gihe abo muri uyu muryango biteguraga gushyingura Prof Thomas Kigabo kuri uyu wa Kabiri, bakiriye indi nkuru y’akababaro ivuga ko murumuna we witwa Sophany Gicondo wari utuye muri Australiya na we yitabye Imana azize uburwayi.

Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko yari atuye muri icyo gihugu aho yabanaga n’umugore we n’abana. Ngo yari amaze igihe arwaye, ariko yarushijeho kuremba nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we Prof Kigabo. Soma inkuru irambuye HANO.

Icyakora gahunda yo gushyingura Kigabo yakomeje kuri uyu wa Kabiri, nyuma yaho harategurwa n’indi yo gushyingura uwo muvandimwe we.

Reba video igaragaza uko umuhango wo guherekeza Prof. Kigabo wagenze:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu buzima niko bimera.Ariko iyi nkuru irababaje cyane.Byerekana ko ubuzima ari ubusa.Ejo nitwe dutahiwe.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho idapfa kandi itekereza yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Zaburi 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka