Yitabye Imana mu gihe biteguraga gushyingura mukuru we Prof Kigabo wakoraga muri BNR

Umuryango w’abavandimwe Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa na Sophany Gicondo wari murumuna wa Prof Thomas Kigabo uri mu kababaro kenshi ko kubura abo bavandimwe mu gihe gito gikurikiranye.

Umuryango wa Prof Thomas Kigabo (ufite indangururamajwi) na murumuna we Sophany Gicondo ubabajwe no kubura abavandimwe babiri mu kwezi kumwe
Umuryango wa Prof Thomas Kigabo (ufite indangururamajwi) na murumuna we Sophany Gicondo ubabajwe no kubura abavandimwe babiri mu kwezi kumwe

Prof Thomas Kigabo Rusuhuzwa yari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, akaba yaritabye Imana ari muri Kenya aho yari yaragiye kwivuriza, bikaba bivugwa ko yaba yarazize icyorezo cya COVID-19.

Mu gihe abo muri uyu muryango biteguraga gushyingura Prof Thomas Kigabo kuri uyu wa Kabiri, bakiriye indi nkuru y’akababaro ivuga ko murumuna we witwa Sophany Gicondo wari utuye muri Australiya na we yitabye Imana azize uburwayi.

Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko yari atuye muri icyo gihugu aho yabanaga n’umugore we n’abana. Ngo yari amaze igihe arwaye, ariko yarushijeho kuremba nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we Prof Kigabo.

Icyakora gahunda yo gushyingura Kigabo ngo irakomeza kuri uyu wa Kabiri, nyuma yaho hategurwe n’indi yo gushyingura uwo muvandimwe we.

Prof Thomas Kigabo yari afite impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu bijyanye n’amafaranga, imari n’ubukungu mpuzamahanga (monetary, finance and international economics) yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, akaba yarize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imibare (Applied mathematics).

Yatangiye gukora muri BNR mu mwaka wa 2007 bivuga ko yari ahamaze imyaka igera kuri 14 ari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu (Chief Economist), uyu mwanya akaba yarawugezeho avuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali aho yari umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’amasomo.

Kugeza ubu yari umwarimu muri iyo Kaminuza, anigisha muri Kaminuza y’u Rwanda hamwe na Jomo Kenyatta University hose yigisha abanyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya gatatu ndetse n’abigira impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Yigishaga ibijyanye n’ubukungu bushingiye ku ifaranga, imibare n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu buzima niko bimera.Ariko iyi nkuru irababaje cyane.Byerekana ko ubuzima ari ubusa.Ejo nitwe dutahiwe.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho idapfa kandi itekereza yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Zaburi 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Ubivuze ukuri Yohan 5:28,29

Ndangamira Jean maurice yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

TWIHANGANISHIJE UMURYANGO WUWOMUGABO KANDI DUKOMEJE GUFATA MUMUGONGO ABASIGAYE KANDI IMANA IMWAKIRE MUBAYO

TUYIZERE yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka