Prof. Esron Munyanziza yashyinguwe ariko icyo yazize ntikiramenyekana

Prof. Esron Munyanziza, umwarimu wa kaminuza nkuru y’u Rwanda wa azize urupfu rutaramenyekana yashyinguwe tariki 20/06/2012 mu irimbi ry’i Ngoma mu karere ka Huye.

Imihango yo kumushyingura yabanjirijwe no kumuherekeza ku buryo bw’imyemerere y’idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi habaho n’amagambo y’abantu batanze ubuhamya batandukanye ku buzima bwe mu kazi, mu muryango no mu itorero; nk’uko bitangazwa na Jean Baptiste Micomyiza ushinzwe itangazamakuru muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Mu kazi nk’umwarimu, Dr Daniel Rukazambuga ,umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda yavuze ko kubura uyu mwarimu hari imishinga bigiye gutuma ihagarara. Yatanze urugero rw’umushinga wari ugeze kure wo gushyiraho urwego rwa PhD (doctorat) mu by’amashyamba muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

isanduku irimo umurambo wa Prof. Munyanziza yururutswa mu mva. Yashyinguwe hakurikijwe imyemerere y'idini ry'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi.
isanduku irimo umurambo wa Prof. Munyanziza yururutswa mu mva. Yashyinguwe hakurikijwe imyemerere y’idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Rukazambuga yagize ati: “Prof. Munyanziza ni we wenyine mu Rwanda wari ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Professorat mu Rwanda mu bumenyi bw’amashyamba. Ibi bigiye gutuma umushinga wo gushyiraho PHD mu by’amashyamba bitugora kuko bitakwemerwa nta wundi muntu dufite ufite urwego rwa professorat muri ubwo bumenyi”.

Abanyeshuri yigishaga batanze ubuhamya bagaragaje uburyo Prof. Munyanziza Esron yabafashaga cyane yitanga ku buryo abo yafashaga kwandika ibitabo byo gusoza amasomo yabo bari bageze ku musozi w’ibyo bitabo byabo kubera kubitaho. Umwaka ushize bamwe mu banyeshuri yigishaga bamuhaye igihembo cy’ubwitange mu kwigisha.

Hashyirwa indabo ku mva ya nyakwigendera.
Hashyirwa indabo ku mva ya nyakwigendera.

Usibye kwandika ibitabo byinshi by’ubuhanga harimo n’ibyatumye anahabwa ibihembo bitangwa n’umwamikazi w’Ubwongereza, yananditse n’ibitabo byinshi by’iyobokamana birimo icyakunzwe cyane cyitwa “The Prince of the Darkness”.

Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda rimwibukira by’umwihariko ku bwitange yagize mu iyubakwa ry’urusengero rwaho no kuhabwiriza ubutumwa.

Ku mibereho yo mu muryango hagarutswe ku mushinga yari afite wo kurihira amashuri ya kaminuza abana bavuka mu miryango ikennye baba batashoboye kubona uburyo bwo gukomeza ayo mashuri.

Abavukana na Pfof. Munyanziza.
Abavukana na Pfof. Munyanziza.

Munyanziza yitabye Imana tariki 18/06/2012. Umurambo we bawusanze mu bwiherero iwe yanavuye amaraso. Abantu benshi bari baganiriye na we amasaha make mbere y’uko apfa nta kibazo cy’uburwayi yababwiye.

Bisabwe na polisi, uwo murambo wajyanywe gukorerwa ibizamini mu bitaro bikuru bya kaminuza biri i Huye ngo harebwe icyateye urupfu rwe mu iperereza kuri uru rupfu.

Tariki 19/06/2012, uwo murambo wajyanywe mu bitaro bya polisi biri i Kacyiru mu mujyi wa Kigali mu rwego rw’iperereza ryimbitse ariko ibisubizo ntibirashyirwa ahagaragara; nk’uko itangazo dukesha kaminuza nkuru y’u Rwanda ribivuga.

Imbaga y'abari baje kumusezeraho mu rusengero rw'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi bo muri kaminuza nkuru y'u Rwanda.
Imbaga y’abari baje kumusezeraho mu rusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Hagati aho umukozi wakoreraga Prof. Esron Munyanziza akaba ari na we wamennye urugi agira ngo arebe ibyamubayeho aracyari mu maboko ya polisi nk’umuntu ukekwaho kugira amakuru kuri uru rupfu.

Prof. Esron Munyanziza yavutse tariki 05/10/1958 si mu mwaka wa 1952 nk’uko byari byavuzwe mbere. Apfuye nta mwana asize nyuma y’uko umwana we wari ufite imyaka ibiri we na nyina n’uwo yari atwite bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Tanzania mu mwaka wa 1997.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IMWAKIRE SINZIBAGIRWA UBWENGE YADUTEYEMO ISAE

Augustin ISAE yanditse ku itariki ya: 22-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka