Pro-Femmes Twese Hamwe yafashije AVEGA kudasubizwa inyuma n’ibihe bikomeye

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe iharanira iterambere ry’umugore, ivuga ko abanyamuryango bayo barimo AVEGA Agahozo batazasubira inyuma n’ubwo haba mu bihe bikomeye nk’ibi by’icyorezo cya Covid-19.

Pro-Femmes yasuye AVEGA mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bifasha abanyamuryango ba AVEGA bakennye
Pro-Femmes yasuye AVEGA mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bifasha abanyamuryango ba AVEGA bakennye

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc, yabitangarije uyu muryango uvugira abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anabashyikiriza amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe yo kwita ku bafite ibibazo by’imibereho.

Umuryango AVEGA Agahozo, ni umwe muri 53 igize Pro-Femmes Twese Hamwe, ukaba uri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko byahuriranye n’icyorezo Covid-19.

Kanakuze bwiye Kigali Today ati “Hamaze kuza agahenge ko gusohoka mu rugo, twaravuze tuti ‘reka dushake agaseke tukabagezeho, barebe imiryango imwe imeze nabi idafite amikoro, kuko buriya bafite imiryango irenga 700 bashinzwe gufasha”.

“Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yamye igira ubufatanye, ni na yo mpamvu ikiriho kugeza uyu munsi, ikintu cyo gufatanya no gukorera ubuvugizi, ikijyanye no gukorera mu mucyo no kugira intumbero y’ejo hazaza no kurwanira ishyaka undi munyamuryango, ni ikintu bafite muri bo(abanyamuryango)”.
Kanakuze yakomeje agira ati “Imyaka irarenga 28 Pro-Femmes Twese Hamwe imaze ishinzwe, ntabwo twicaye ahubwo tuba tureba cyane kugira ngo umuntu adasubira inyuma, ibyo yagezeho bidasenyuka, ugashakisha uburyo byatera imbere kabone n’ubwo haba ari mu bihe bikomeye”.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’Igihugu, Mukabayire Valerie avuga ko mu myaka 25 ishize, abapfakazi n’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu ngo babayeho nk’abandi Banyarwanda, ahanini babikesheje Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, wabubakiye ingo z’amasaziro.

Abanyamuryango ba Pro-Femmes basuye AVEGA
Abanyamuryango ba Pro-Femmes basuye AVEGA

Mukabayire avuga ko incike n’abapfakazi ba Jenoside bataragezwa muri izo ngo z’amasaziro ari bo ngo bakeneye gusurwa no gufashwa n’ubwo bahabwa inkunga n’ikigega FARG.

Yagize ati “Muri iki gihe cya Covid-19 abantu bafite ukuntu batari kubona ibibageraho mu buryo busanzwe, inkunga ya Pro-Femmes ije kunganira ibyo twatangiye, tuzashobora kugera ku babyeyi bafite ibibazo cyane cyane abakuze n’abarwaye”.

“Abari mu ngo (z’amasaziro) bo nta kibazo bafite kuko Leta ibitaho kuri buri kintu cyose, ariko hari abandi bari mu ngo zabo n’ubwo FARG ibafasha ntabwo bihagije, hari ukeneye kujya kwivuza, hari ukeneye kubona ibimutunga mu rugo, hari ufite inzu yavuyeho ibati, ni ibintu bitandukanye”.

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ivuga ko uretse ubufatanye buhoraho mu kuzamurana no kwita ku bafite intege nke, muri ibi bihe bya Covid-19 abagize iyo mpuzamiryango ngo bazakomeza kwihugura mu rwego rwo kwirinda gutakaza iterambere bari bamaze kugeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka