Prezida Kagame yitabiriye inama ibera i Yerusalemu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame tariki 17/06/2013 bageze i Yerusalemu mu gihugu cya Israel mu rwego rwo kwitabira inama ya gatanu izibanda ku ruhare rw’abantu mu guhindura ejo hazaza.

Iyo nama izaganira ku bukungu, ibidukikije, umuco, uburezi, isakazamakuru rigezweho n’ibindi izaba n’urubuga rwa Prezida wa Israel, Shimon Peres rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 90 amaze ku isi.

Prezida na madamu we bakigera i Yerusalemu basangiye na Prezida wa Israel, Shimon Peres ndetse n’uwabaye Prezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Bill Cliton.

Muri ruzinduko rw’iminsi itatu agirira muri Israel, Prezida Kagame azabonana n’abanyeshuri 30 b’Abanyarwanda bakarishya ubwenge mu bijyanye n’ubuhinzi mu ishuri rya Kibbutz Shfayim, bagiye kwigayo kubera ubufatanye buri hagati ya minisiteri z’ubuhinzi z’ibihugu byombi.

Umubare w’abanyeshuri biga ibijyanye by’umwihariko n’ubuhinzi bw’indabo n’ivomerera uziyongera bave kuri 30 bagere ku 100 mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Israel.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro ku mubano w’u Rwanda na Israel na Prezida Shimon Peres hamwe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Nyetanyahu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

uwomusaza wacu tumurinyuma kabisa kandi nubwo arimo gusaza turimo guhinguka

alias yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ndababaye kubona azasura Kibuttz Shefayim ntahari ngo mwakire.

Elias yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Izi ngendo ko mbona zihenze leta y’ u Rwanda ikurahe amafranga yo kuziriha? Ese aya siyo yari kuzajya arihira abanyeshuri bourse? Prezida wacu agira ingendo nyinshi kurusha n’uw’USA kandi ari igihugu cy’igihangange.
Yewe nakomereze aho adutsurira umubano ariko gucunga neza uduke dufite natwo n i ingenzi.

Kajuga Mutima yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Nkunda Israel cyane. Ndishimye ko Perezida wacu nawe yagiyeyo. Imana ihe umugisha Israel

Rose yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

URASOBANUTSE EN TOUT CAS! BIG SALUTE

Mrs. Keza yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

nibyizacyane kuba presdent wacu akunda kubana nibindibihugu.byakatubereye urugero natwe tugashishikazwa nogushaka umubano wimitse hagati yacu nohanze y’urwanda

bizimana frank yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

CONGLATIRATION POUL

ALIAS yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Israel ni igihugu cyiza cyane kandi gifite aho kimaze kugera mu iteramberebivuze ko u rwanda rushobora kwigera kuri iki gihugu kandi hakaba n’ubundi butwererane bwose n’ubwo ntashidikanya ko hari ubwari busanzwe buriho, ariko bwiyongereye byose ni kunyungu z’abanyarwanda kandi z’igihugu cyose, Komereza aho nyakubahwa Perezida kuducira amayira ku isi yose, maze abanyarwanda tugatembera isi nyacyo twikanga kandi dufite agaciro

inganji yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

kuba u rwanda rubasha kugirana umubano n’ibihugu bitandukanye byose byo ku isi si impanuka ahubwo ni ukubera aho rumaze kugera ku rwego mpuzamahanga, rukaba rwerekana n’intambwe rwifuza gukomeza gutera uko bukeye n’uko bwije, ibi akaba aribyo bituma rukomezwa kwifuzawwa n’igihugu cyiza cyo kigiriramo uubutwererane bukwiye.

ikijigija yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka