Prezida Kagame arakangurira abakoresha umuhanda Gatuna-Mbarara kuwufata neza

Mu gikorwa cyo gutangiza imirimo y’isanwa ry’umuhanda Gatuna-Mbarara, uyu munsi, Perezida Kagame yatangaje ko bidakwiye ko abagutera inkunga mu bikorwa aribo bagira n’uruhare mu kubyitaho.

Perezida Kagame atangaza ko kugira umuhanda mwiza ari byiza ariko ko kuwitaho nabyo bikenewe kuko bidakwiriye ko abaterankunga mu kuwubaka bagira n’uruhare mu kuwurinda kandi abo wakorewe bahari.

Ari kumwe na mugenzi we wa Uganda mu myenda y’akazi k’ubwubatsi, Perezida Kagame yatangaje ko umuhanda wa Gatuna kimwe n’indi myinshi itagomba kuba intandaro z’ibibi by’impanuka ziyiberamo ko ahubwo yagombye kuba ibisubizo ku mutekano w’abatwara ibinyabiziga kandi ikanagirira inyungu abayituriye.

Kugira ngo umuhanda Gatuna-Mbarara usanwe u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi ya miliyoni 47 z’amayero (miliyari zigera 37 na miliyoni 600 mu mafaranga y’u Rwanda) yo kubaka bundi bushya uyu muhanda ukoreshwa cyane ku kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva Kigali kugera Gatuna hari ibirometero 78, naho kuva katuna ujya Mbarara ni ibirometero 124. K’uruhande rw’u Rwanda uyu muhanda waratangiye kubakwa mu mwaka wa 1963 ariko gukoreshwa n’imodoka zitwara ibintu biremereye byarawangije byiyongeraho kuba unyura mu bishanga bituma amazi awangiza.

Perezida Kagame yaboneyeho kwifuriza umwaka mwiza na noheri nziza abaturage batuye ku mipaka yombi.

Imirimo yo kubaka umuhanda Gatuna-Mbarara izakorwa na sosiyete Strabag.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka