Pologne igiye gufungura Ambasade mu Rwanda

Pawel Jabłoński, Minisitiri w’Ububabnyi n’amahanga wa Pologne wungirije, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura Ambasade mu Rwanda, biturutse ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera.
Jabłoński ayoboye itsinda ry’abantu bahagarariye za sosiyete zigera kuri 20 zikora mu nzego zitandukanye muri Pologne, bakaba bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Pawel Jabłoński, Minisitiri w'Ububabnyi n'amahanga wa Pologne wungirije Na Vincet Biruta, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda
Pawel Jabłoński, Minisitiri w’Ububabnyi n’amahanga wa Pologne wungirije Na Vincet Biruta, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Abajijwe igihe bateganya gufungura Ambasade mu Rwanda, Jabłoński yagize ati: “Gufungura kwa Ambasade yacu, bizagendera ahanini ku mikoranire hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi, kandi mu busanzwe bifata amezi atari makeya y’imyiteguro , ariko ndabizeza ko dushaka kubikora vuba bishoboka kugira ngo Ambasade zombie zifatanye gukomeza gukuza umubano twatangiye.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Times, biteganyijwe muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu rw’iryo tsinda ryaturutse muri Pologne, hazasinywa amasezerano atandukanye, harimo ayo mu rwego rw’umutekano, uburezi, ndetse n’ishoramari.

Pawel Jabłoński, Minisitiri w'Ububabnyi n'amahanga wa Pologne wungirije
Pawel Jabłoński, Minisitiri w’Ububabnyi n’amahanga wa Pologne wungirije

Jabłoński yavuze ko bafite abanyeshuri b’Abanyarwanda basaga 1200, uwo akaba ari umubare munini w’abanyeshuri baturuka mu gihugu kimwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka