"Politiki nshya yo kurwanya ruswa ije gushyigikira ibyari bisanzwe bikorwa" - Umuvunyi
Politiki nshya yo kurwanya ruswa urwego urwego rw’Umuvunyi rwashyizeho nta gishya izanye uretse kunganira ibyari bisanzwe bikorwa mu kurandura ruswa; nk’uko bitangazwa n’Umuvunyi w’agatenganyo, Augustin Nzindukiyimana.
Mu kiganiro n’abanyamakuru gikurikira inama y’abaminisitiri, kuri uyu wa gatanu tariki 15/06/2012, Nzindukiyimana yatangaje ko iyo nama yabaye kuri uyu wa gatatu yemeje itegeko rya politiki yo kurwanya ruswa ariko we agasanga n’ubwo hari byinshi rizafasha nko gushyira mu bikorwa itegeko rihana ugaragaweho icyaha cya ruswa, hari gahunda Leta yari yaratangiye zifasha gukumira ruswa.
Ati: “Harimo gutanga serivisi ku bazikeneye, nko kuba abantu bamenyeshwa ibyangombwa bagomba kwitwaza mbere na nimero za telefoni zashyizwe ku miryango yose y’abayobozi, ibintu bitabagaho mbere”.
Umuvunyi w’agateganyo yakomeje avuga ko abaturage bataragira uruhare rugaragara mu gutanga amakuru yerekeranye n’ahagaragaye ruswa. Avuga ko amakuru amenyekana kenshi ari ababa bashwanye kubera kutumvikana.
Ku bavuga ko ruswa yaba yarahinduye isura muri iki gihe, Nzindukiyimana yavuze ko ruswa ihora ari imwe, kandi igatangwa yihishe ariyo mpamvu kuyitahura bigorana.
Ku kibazo cy’imitungo yanyerejwe itaragatuzwa, yasubije ko icyo kibazo cyiri mu biraje ishinga Leta ku buryo hari n’itegeko ryenda kugezwa imbere y’inama y’abaminisitiri rizajya rikurikirana umuntu wese uvuzweho kunyereza umutungo wa Leta.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|